Ange Kagame yatangaje ko Se ari intwari ikomeye

  • admin
  • 18/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ange Ingabire Kagame umukobwa wa Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yagaragaje urukundo rukomeye akunda se, anamwifuriza umunsi mukuru mwiza w’ abapapa.

Abinyujije ku rubuga rwa twitter Ange Kagame yagize ati “Umunsi mwiza w’ abapapa ku ntwari yacu y’ ukuri ikomeye. Ndagukunda papa”

Ubu butumwa bwa Ange Kagame bwaherekejwe n’ umutima n’ akamenyetso ko guca bugufi ndetse n’ amafoto ya kera ya Perezida Kagame yishimanye n’ abana be mu bihe bitandukanye.

Umunsi mukuru w’ abapapa washyizweho mu rwego rwo kuzirikana agaciro k’ umubyeyi w’ umugabo n’ akamaro afitiye sosiyete.

Mu myaka yo ha mbere uyu munsi ibihugu by’ I Burayi byawizihizaga tariki 19 Werurwe ku munsi mukuru wa Mutagatifu Yozefu.

Umunsi mukuru wahariwe kuzirikana agaciro k’ umupapa watangijwe n’ abanya Espagne n’ abanya Portugal bo muri Amerika y’ amagepfo mu myaka myinshi ishize.

Uyu munsi waje kwimurirwa ku Cyumweru cya gatatu cy’ ukwezi kwa Gatandatu. Uyu mwaka uyu munsi wahuriranye n’ itariki ya 17 Kamena.



Niyomugabo Albert

  • admin
  • 18/06/2018
  • Hashize 6 years