Ange Kagame yasubije Michaëlle Jean wavuganiye Diane Rwigara anamurangira aho ajya gusaba akazi

  • admin
  • 09/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Ange Ingabire Kagame umukobwa wa Perezida Kagame,yarangiye Umunya-Canada, Michaëlle Jean uherutse gutsindwa na Louise Mushikiwabo ku mwanya wa (OIF), aho agomba kwerekeza gutanga kanditire nyuma yo kubona ko yigize umuvugizi wa Diane Rwigara akanamwita impirimbanyi y’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

Mbere y’uko urubanza rwa Diane Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi rusomwa, Michaëlle Jean uri mu minsi ye ya nyuma muri OIF dore ko azatanga imfunguzo z’ubunyamabanga muri Mutarama 2019, abinyujije kuri Twitter ye yavuze ko urubanza rwabo rukwiye gukurikiranwa mu buryo bw’umwihariko.

Yagize ati “Dukurikirane n’ubushishozi bukomeye urubanza ruregwamo mu Rwanda impirimbanyi y’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo Diane Rwigara na nyina baherutse gufungurwa by’agateganyo mu Ukwakira, bashinjwa mu Rukiko rw’i Kigali ‘guteza imvururu’.

Gusa yahise yamaganirwa kure na bamwe mu bantu barimo Ange Ingabire Kagame umukobwa wa Perezida Kagame ndetse na Amb. Nduhungirehe Olivier Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y‘Iburasirazuba.

Ku rukuta rwe rwa Twitter Ange Kagame yahise amusubiza ameze nk’uwumurangira aho yerekeza akazabasha gukora ibyo yihaye byo kurengera abantu amubwira ko ajyana kanditire ye mu ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu kuko yabonaga yihinduye umuvugizi.

Yagize ati”Kuba ugomba kurekura akazi kawe ka cyera, ariko ushobora nokujya gusa akazi muri HRW [human right watch] biribukorwe saa 11:59 “.

Ibi yabimubwiye mu gihe Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu kw’isi ( HRW) wari watanze itangazo ry’abantu bashaka kuwukorera,bityo amurangira kwerekezayo.

Minisiteri Nduhungirehe nawe yahise amusubiza ati “ipfunwe ryo gutsindwa ryatumye uta umutwe.”

Akomeza agira ati “Umunyamabanga Mukuru mushya yaratowe kandi muri ibi byumweru bike usigaje, nta burenganzira ufite bwo gukoresha umwanya urimo mu guha umurongo Mushikiwabo ugusimbuye n’igihugu cye.”

Si Ange Kagame cyangwa Nduhungirehe gusa batwamye Michaëlle Jean, abandi benshi basukiranyije ubutumwa batandukanye, bibaza ku magambo ye y’uyu mugore.

Nk’uwitwa Providence Tuyisabe we yabwiye Michaëlle Jean ko yajyaga amufata nk’umunyabwenge ariko ati “urantengushye. Ubu mpise nemeranya n’abanya-Canada bagukuyeho amaboko i Erevan.”

Uyu mugore Michaëlle, yaterewe icyizere bikomeye mu minsi ye ya nyuma nk’umuyobozi wa OIF, ndetse harabura amasaha make ngo amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya abe, Canada nk’igihugu cye cyari cyaragaragaje ko cyifuza ko yongererwa manda, cyamuvanyeho amaboko, kiyoboka umukandida ushyigikiwe na benshi, Louise Mushikiwabo.

Ibi byakorogoshoye Michaëlle mu mutwe kuko amaze kubona ko amaherezo asigaye wenyine, mu ijambo yavugiye imbere y’abakuru b’ibihugu i Erevan hatangizwa inama ya OIF, yabazaga niba biteguye gutatira amahame ya OIF kubera ubwumvikane bwa bamwe, asa n’uvuga ko yagambaniwe.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 09/11/2018
  • Hashize 5 years