Ange Kagame yashyize ahagaragara amafoto y’ubukwe aherutse gukora
- 08/07/2019
- Hashize 5 years
Ange Kagame umukobwa rukumbi wa Perezida Paul Kagame yasabwe tariki 28 Ukuboza 2018, umuhango wo gushyingirwa uba kuri uyu wa gatandatu, ibirori byabereye muri Kigali Convention Center.
Mu butumwa bugaragara ku rubuga rwe rwa twitter, Madame Ange Kagame yifashishije amagambo agaragara muri Bibiliya, mu gitabo cy’Indirimbo ya Salomoni igice cya 3 umurongo wa 4 agira ati “Nabonye uwo umutima wanjye ukunda”.
Umunsi nyir’izina w’amateka y’isezerano ryo gushyingirwa imbere y’Imana hagati ya Ange na Bertrand wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga mu birori byitabiriwe n’abantu bo mu miryango yombi ndetse n’abandi batumirwa.
Gusezerana imbere y’Imana byakorewe ku Kimihurura muri IFAK saa yine z’igitondo, bombi bahamya isezerano bijyanye n’ukwemera Gatolika kwa Gikirisitu.
Nyuma y’uwo muhango, hakurikiyeho kwiyakira aho abatumirwa bose berekeje i Rusororo mu Intare Conference Arena ahagana saa munani z’igicamunsi.
Ibi birori by’imbonekarimwe byarakomeje nyuma yo kuva i Rusororo habaye umugoroba w’umusangiro, wabereye muri Kigali Convention Centre, ukurikirwa n’ibirori byo kwishimira urugo rushya rw’abageni no gusabana nabyo byabereye mu cyumba cya Kigali Convention Centre.
- Ubwo Perezida Kagame yinjiranaga mu rusengero n’umukobwa we Ange Kagame aho yari agiye guherwa isakaramentu ry’ugushyingirwa
- Gushyingirwa imbere y’Imana hagati ya Ange na Bertrand byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga
MUHABURA.RW