Ange Kagame yafashe iyambere mu kurokora umuzima bw’umunyamakuru Edmund Kagire

  • admin
  • 17/09/2015
  • Hashize 9 years
Image

Ange Ingabire Kagame umukobwa wa Perezida wa repubulika y’u Rwanda ni we wafashe iyambere mu gutanga ubufasha bwe mu kugirango harokorwe ubuzima bw’umunyamakuru Edmund Kagire ufite uburwayi bwakanseri.

Nk’uko byagaragaye ku rukuta rwe rwa twitter, Ange Kagame yatangarije abanyarwanda by’umwihariko abakomeje kujya kumusaba ko yagira icyo akora ko ngo ubuzima bw’umunyamakuru Edmund Gagire buve mu makuba. kuri ubu rero Ange Kagame akaba yavuze ko atanze amadorali y’Amerika 1500 angana abarirwa muri miliyoni imwe irenga z’amafaranga y’u Rwanda.

Kagire akaba yaragiye kwivuza kubitari byitiriwe umwami Fayisali mujyi wa Kigali isuzuma ryakozwe ku buzima bwe ryemeza ko yamaze kurwara kanseri y’umwijima ariko ko ifatiranwe yakira. Bikaba bisaba ko agomba kwivuza mu gihugu cy’u Buhinde aho asabwa amadorali ibihumbi 23 ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 17. Ubusanzwe Edmund Kagire, ni umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo na The New Times, ubu akaba akorera ikigo cyitwa “Nation Media Group” ndetse akaba n’umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ). ifoto yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga

Ange Kagame ni umwe mu bana b’umukuru w’igihugu bazwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter, instagram ndetse n’izini ari naho iki kibazo cya Kagire cyamenyekaniye cyane. src : Umuryango

www.muhabura.rw

  • admin
  • 17/09/2015
  • Hashize 9 years