Ange Kagame ntiyashimishijwe n’abagoretse imyirondoro y’umukunzi we

  • admin
  • 22/01/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ange Kagame yikomye abakomeje kwita umukunzi we izina rya Billy, kuvuga ko afite imyaka 25 y’amavuko ndetse no kuba yarize mu ishuri rya MIT (Massachusetts Institute of Technology.

Ibi byaje nyuma y’inkuru yanditswe n’ikinyamakuru SDE,aho muri iyo nkuru hagaragaramo amazina y’umukunzi wa Ange Kagame aho yiswe Billy Ndengeyingoma ndetse bakanagaragaza ko afite imyaka 25 y’amavuko ikindi ngo akaba yarize muri MIT(Massachusetts Institute of Technology).

Abantu benshi bakomeje guhererekanya iyo nkuru ndetse banasobanuza neza ukuri gufatika.Ariko Ange abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mutarama 2019 yatangaje ko ibyo byose atari ukuri.Gusa nta n’ubwo yagaragaje iby’ukuri ngo anavaneho urwo rujijo mu bant.

Yagize ati “Ndabaramukije mwese na buri wese wagiye yandika inkuru isa. Umukunzi wanjye ntabwo yitwa Billy ndetse nta n’ubwo ari izina yitwa ry’akabyiniriro, ntabwo yigeze ajya muri MIT ndetse nta nubwo afite imyaka 25.Ndabashimiye mwe mwese mwakurikiye ikiganiro cyanjye (TED talk)”.


Yakomeje avuga ko hari n’ubwo inkuru izakurikiraho bazatangaza ko yababwiye ko nta mugabo afite.


Ku wa 28 Ukuboza 2018, nibwo inkuru yasakaye mu binyamakuru ko Ange Kagame yasabwe akanakobwa mu muhango wabereye mu rugo rwa Perezida Kagame ruherereye mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi, Akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Urugwiro, umuhango watumiwemo abo mu miryango n’inshuti z’umuryango.

Bivugwa ko umusore bagiye kurushinga yitwa Bertrand Ndengeyingoma akaba umuhungu w’umunyemari Cyrille Ndengeyingoma.



Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 22/01/2019
  • Hashize 5 years