Amwe mu mateka ya Diamond Platumz n’uburyo se akomeje kumutakambira

  • admin
  • 14/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

Amazina ye nyakuri yitwa Nasibu Abdul Juma,yamenyekanye ku kazina ko kurubyiniro ka Diamond Platnumz.aririmba injyana ya Afro pop na Bongo flava izwi mu burasirazuba bw’afurika by’umwihariko mu gihugu cya Tanzaniya.

Diamond yavutse tariki ya 2 Gashyantare 1989, avukira mu gace ka Tandale mu mujyi wa Dar es salaam (mu bitaro bya Amana hospital) mu gihugu cya Tanzaniya inkomoko y’ababyeyibe ni intara ya Kigoma, se yitwa Abdul Juma na nyina Sanura Sandra Kassim.

Diamond yakuze nk’ikinege nyuma y’amakimbirane akomeye yaranze ababyeyibe yaje no gutuma akurira mu biganza bya nyina na nyirakuru nyuma yo gutandukana kw’ababyeyi be.

Mu byukuri ubuzima bw’I tandale ntibwari bworoshye kuri uyu musore dore ko nyina wari umufite mu nshingano ntahantu nahamwe yakuraga icyabatunga nkakazi kazwi,nyina na nyirakuru babaga mu cyumba cyimwe bagakodesha utundi twumba 2 amafaranga avuyemo akabasha kubafasha mu buzima bw’aburimunsi.

Diamond platnumz cyangwa Nasubu Abdul Juma yatangiye ishuli mu 1995, ku ishuli ry’incuke rya Chakula Bora aho yize umwaka umwe nyuma agatangira ishuli ribanza ku kigo cya Tandale Magharibi primary school aho yize kuva 1996 kugeza 2002 aho yari mu mwaka wa 5, aho yatangiye kugaragaza ko ashishikajwe n’umuziki kurusha ibindi byose.

Diamond imyaka yakurikiyeho yatangiye kwiruka ku buhanzi, agerageza gusubiramo indirimbo z’ibyamamare ku mahirwe yagendaga abona mu minsi mikuru itandukanye. Nyina yamufashaga gushakisha imizingo y’ibindi byamamare akagenda asubiramo indirimbo zayo arinako amushishikariza kwandika ize.

Nyina yagiye amujyana mu birori bitandukanye by’impano mu rwego rwo kuba yabona amahirwe yo kuririmbamo,ibi bikaba byararwanyijwe nabenshi mu muryango we bavuga ko ari uguta igihe ko umuziki ntakintu uzamuimarira bakumva ko ngo yashyira imbaraga mu mamashuli.Muri 2003 Nasibu yatangiye amashuli yisumbuye,arangije kwiga yahise atangira umuziki we kuburyo bweruye.

Burya ushaka inka aryama nkazo,gutangira umuziki ntibyamworoheye aho yasabwaga kubona amafaranga yo gucura umuziki nyamara byari ingorabahizi kuko umuryango we nawo ubwawo wabonaga ifunguro ku bwa rusengo,diamond byaje kumusaba gucuruza imyambaro y’imikura izwi ku izina rya caguwa,gukora imirimo ikomeye imuhemba nyakabyizi, gukora umwuga wo gufotora n’utuindi turimo twamuhembaga intica ntikize.

hakabaho nubwo yishoraga mu bikorwa bihabanye namategeko y’igihugu byashoboraga no kumugiraho ingaruka zikomeye ibi byose ari ukugira ngo abe yakwinjira mu nzu itunganya umuziki bwambere.

Ibi Diamond ntibyamworoheraga kuko yagombaga kugira nicyo yatanga murugo mu rwego rw’imibereho dore ko yari amaze no kugimbuka.

uyu muhungu yakomeje guhura namanzaganya kugeza ubwo yagiriwe inama yo kugurisha impeta ya nyina ya zahabu mu ibanga ngo abe yabona gukoresha indirimbo ye yambere.

Icyo gihe nkuko yari indirimbo ye yambere ntiyamuhaye ibyo yifuzaga,gusa nanone yamutangije urugendo rwa gihanzi kuko yamufashije kubona umucungamari we wambere w’umukorerabushake witwa Chinzo Mapene.

Amasezerano kuri bo bakaba baragombaga gushyira umuzingo hanze bidatinze nyamara ntibyabahiriye kuko amafaranga yakomeje kubabera ingume, aha ibintu byari bikomeje kuba agatereranzamba ibyari ubufatanye biba bibonye iherezo abari inshuti batangira kwitana bamwana

Burya rero iyo agashungo gashize uwahekwaga arigenza, byageze naho umukobwa bakundanaga amukuraho icyizere akamwanga amubwira ko ngo atamuboneraga ibyo yifuza. gusa Diamond akomeza umutsi.

Ibigeragezo biza bihetse ibisubizo Diamond yakomeje kugaragaza ko ari ka gati kiterekewe n’Imana kugeza 2009 aho yahuye na Musafiri Peter akamwemerera inkunga y’amafaranga yo kujya mu mpano ye.

Indirimbo yambere bakoze bayise Nenda kamwambiye(genda umubwire) iyi ikaba yari inkuru y’ukuri ku mukobwa w’inshuti ye yari yaramutaye amushinja kuba ntahonikora.iyi yabaye umuryango umwinjiza kukuba yakabya inzozi ze.

Izina rya Diamond ryakujijwe nibikorwa bye by’ubuhanzi yatangiye 2009, mu nzu icura umuziki ya WCB/wasafi classic baby. Mu buzima bwe bwa muzika amaze kwitabira amarushanwa 28 akaba amaze gutwara ibihembo 22, harimo nka The future Africa awardS, MTV European awards yitabiriye ku nshuro ye ya mbere agahita anayegukana, MTV Africa awards amaze kwitabira inshuro eshanu akaba amaze kuyegukana inshuro imwe.

Ku ya 3 Gicurasi 2014 Diamoind yakoze agashya mu marushanwa ya Tanzaniya music awards aho yegukanyemo ibihembo 7 byose,harimo nka: Best male arts,best song writer nibindi. Andi marushanwa Diamond yitabiriye ni nka hip hop music awards,top ten tube music awards.

2010 yashyize umuzingo wambere hanze awita Kamwambiye akaba yarawusohoye kumugaragaro kuya 14/2/2010 umuzingo wariho indimbo nka:

kamwambiye,mbagala,nitarejea,naria mengi,binadamu,nakupa,uko tayari,wakunesanesa,toka mwanzo,jisachi.

2012 yongeye gusohora undi muzingo yise lala salama uyu ukaba warakuzwe cyane dore ko wanagurishijwho kopi 120000.

Burya rero koko ngo agakecuru karitse ntikabura abazukuru,kandi ngo utazi akazakura baga umutavu Diamond wariwa waratawe na se ataramenya no kwitonorera umuneke,byaje gutungurana ubwo uwo mubyeyi gito yamenyaga ko icyo yabonaga nk’ingorofani cyaje kuba indege azakibuka ko no kwiyunga ari ubutwari.

Ni mu nkuru dukesha urubuga Sunday vision yanditswe ku itariki ya 16/2/2016 aho yari ifite umutwe ugira uti”Diamond’s dad want him back”.

Tugenekereje mu Kinyarwanda inkuru ikaba yaragiraga iti” yirengagije uburwayi bw’ikirenge yari asanganwe Abdul Juma se wa Diamond akaba yaragiye ku nzu itunganya umuziki ya Diamond iri I dar es salaam ahamara iminsi isaga 5 ngo ategeje ko yabona umuhungu we ngo babe basasa inzobe.

Gusa kubw’amahirwe make Diamond icyo gihe yari mu rugendo hanze y’igihugu,umusaza avugana n’itangazamakuru akaba yaragize ati”ibyinshi byabaye hambere ndetse ndumva iki aricyo gihe ngo ibyacu bicocwe,naje kumenya ko akorera hano numva ko byaba ubucakura ndamutse mpamaze iyi minsi yose kugeza yigaragaje. nubwo amaguru atanyoroheye kubw’uburibwe sinteganya kuva hano ntabonanye n’umwana wange,namaze kubona ko Diamond Atari mu mahari ndetse ko aringe munyamakosa, nyina nta kibazo tugifitanye rero naje kubona ko byaba ari byiza ko nakwiyunga numuhungu wange.”

Nubwo umusaza akomeza kwihata kudatabaruka atiyunze numuhungu we, Diamond we yakomeje kwirinda kwerura ko ababariye se kuburyo budasubirwaho,nyamara abeshi mu bafana be bakaba badahwema kumubwira ko akwiye kwibagirwa byose akakira umubyeyi kuko ntacyasimbura umubyeyi.twe nka Muhabura.rw twifurije amahirwe aba bombi.

Mukwandika iyi nkuru twifashishije wikpedia ya diamond n’urubuga rwe www.thisisdiamond.com,imbuga nka sundayvision na cloud tv.

Diamond’s Dead Beat Father Reveals His Son’s Ex Wema Sepetu Was The Only One Who Treated Him Well
Yanditswe na Jean de Dieu Ntakirutimana.

  • admin
  • 14/11/2016
  • Hashize 7 years