Amwe mu magambo Trump Yagiye Avugira Hirya no hino Afatwa nk’ay’Abana muri politike

  • admin
  • 03/11/2016
  • Hashize 7 years

Dornard John trump, ni umushoramari, Umunyapolitiki, Umwanditsi, Umukandida w’Umurepuburikani mu matora yo ku itariki 8/11/ 2016 ya perezida wa leta zunze Ubumwe z’Amerika. Ni umwe kandi mu bahabwa amahirwe yo kwegukana uwo mwanya ahanganyemo n’umunyamerikakazi Hillard Clinton.

Uyu munyapolitiki, yaranzwe no kuvuga amagambo menshi, ndetse yanababaje abantu dore ko yanakomerekeje umubare w’abantu utari muke, nyamara Trump we akaba yarakoresheje ubwo buryo mu rwego rwo kwishakira abafana, nk’uko benshi babibona. Gusa izi mvugo ze zikaba zaratumye bamwihakana cyane cyane bamwe mu basitari bakomeye bo muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika.

Aya n’amwe mu magambo ( Quotes) yagiye avugira hiryo no hino nyuma yo kuba umukandida, aya magambo benshi bayafashe nk’ubucucu, ndetse no kwirata.

1.Yagize ati :” Narabivuze ko, iyo Ivanka ataza kuba Umukobwa wange, bishoboka ko nari kuzamutereta nkamugira umukunzi wange.Biratangaje rwose kandi ni kimwe mu biteye ubwoba.

2.Ndakeka kimwe mu bintu bintadukanya n’abandi bakandida ni uko ndi inyangamugayo kandi nkaba mfite umugore mwiza kurusha abandi

3.Urukuta twange rwa Twitter rwabaye urunyembaraga cyane kuko mbasha kurunyuraho nkabwira ukuri abanzi bange

4.Mfite inshuti nyinshi z’abatinganyi, ariko nge si ndiwe.

5.Abandi bakandida, bagiyemo, ntibazi icyo bakora. Barishimisha nk’imbwa gusa, nigute baba bagiye kuntsinda? Ndacyeka bitabaho.

6.Urakoze Sweeties. Ni byiza kbsa

7.Yabibwiye umukobwa ku itariki 9/11.

Ikarita imwe y’umukandida Hillary Clinton, afite mu yandi makarita yabagore. Yabonye ubusa nta kindi, kandi mu byukuri, iyi Hillard Clinton aza kuba Umugabo ntaba yaranabonye amajwi arenze 5%. Icyo agiye kubona n’amakarita y’abagore, kandi igishimishije kuruta ibindi ni uko abagore bose bamwanga.

8.Intoki zange ni ndende kandi ni nziza, nk’uko byanditswe mu bitabo, zitandukanye n’ibindi bice bw’umubiri.

9. Ubwiza bwange ni uko ndi umukire.

10.Ikibazo gikomeye muri iyi minsi ni uko abanyapolitiki ari abanyabibazo gusa. Abantu beza ntibajya bajya mu muri Goverinoma.

11.Urabizi, ntago binteye ikibazo namba , ibyo itangazamakuru ryirirwa ryandika nk’uko baba bafite abana kandi beza bafite n’amabuno .

12. Ubwenge bwange buraha burarenze, ndacyeka mu bizi, ubwo rero ntimube Ibicucu cyangwa impuzaguritsi, ntago ari amakoza yanyu ni ayange.

13. Ariana Huffington ni umugore udashamaje, haba imbere ndetse n’inyuma. Niyo mpamvu buri wese yakumva uwari umugabo we yagombaga kumuta, ubwo rero yafashe icyemezo cyiza rwose.

14. Umuperezida wa Afrika na Amerika ntiyigeze agira icyo akora ku byihebe, byishimye kandi bikomeje kwangiza byinshi.”

Aya ni amwe mu magambo yavuze, gusa, si aya gusa tuzagenda tubashakira n’andi.


Yanditswe na Ukurikiyimfura Leonce/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/11/2016
  • Hashize 7 years