Amwe mu magambo akomeye Perezida Paul Kagame yabwiye Urubyiruko akarukora ku Mutima

  • admin
  • 22/06/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida Kagame ni Umwe muba Perezida bakunze Guha icyizere urubyiruko, abinyujije mu mvugo nziza kandi Zigisha urubyiruko kwiyubakira ejo hazaza, haba mu kwiteza imbere, imiyoboreremyiza ndetse no muri Politiki. Ibi yanabiherewe igihembo mpuzamahanga cyo guha icyizere urubyiruko .

Igihe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, arimo Kuvuga Imbwirwaruhame Ngira amatsiko yo Kumva impanuro aha urubyiruko mu kururemera ejo hazaza heza,mu rwego rwo kwiteza imbere nk’imbaragaga z’u Rwanda rwejo. Mpita mvata ikaramu yange maze nkandika amwe mu Magambo yuje impanuro , Dore ko Umunyarwanda yagize ati “ Utaganiye na Se Ntamenya icyo Sekuru Yasize avuze”

Paul Kagame, Ukunze kurangwa n’imvugo zuje ubwenge, ubushishozi,ndetse zubaka ,zitagize aho zihurira n’izaranze bamwe mu bayobozi bayoboye U Rwanda bavugaga imvugo zibiba amacakubiri,nka Perezida Habyarimana, Leo Mugesera, Kambanda Ndetse n’abandi.

Dore zimwe mu mpanuro yabwiye urubyiruko rw’U Rwanda nk’impamba izabageza ku iterambere ndetse no kumibereho myiza. Izi mpanuro nizo urubyiruko rw’urwanda rutazibagirwa kuri Paul kagame ku bijyanye no Kwiteza imbere.

“ Abanyaburayi bafite ibigo bitanga abantu bafite imyumvire itari myiza. Icyatumye, u Rwanda ndetse na afrika muri rusange bagwa mu gihombo ni uko abo banyaburayi batigeze baduha ikizere. Igihe tugize umuyobozi ufata ruswa yaba meya cyangwa undi mukozi wo mu biro, igisubizo kiba kujya mu nkiko, icyo gihe abaturage bahita bavuga bati turi abantu bategekwa gusa. Ariko dushobora kwemerera abo banyamahanga gukomeza kwivana muri ibyo”

“ hari ibintu nge nemera, urugero, nk’igihugu cya Korea yepfo cyangwa Singapore. Nemera amateka yabo, uburyo biteje imbere, ndetse nkakunda ukuntu bashoye abaturage babo ndetse n’ikoranabuhanga.”

“Ingufu mu bukungu , cyane cyane ubwiyongere bw’ abakorera, ni yo nzira yonyine irambye ku gihugu cy’u Rwanda “

“Byaturutse mugukorana imparaga nyinshi ari nabyo namwe mugomba gukora, ntakubishidikanya ho , kandi ntitugomba kubitega ku bandi bantu, ngo babidukorere, ni akazi kacu katureba nk’urubyiruko. Ntibikwiye gukorwa gutyo.”

“Igihe Turihamwe tugakorera hamwe nk’urubyiruko, nta mbogamizi n’imwe izatubuza kugera ku cyo twiyemeje”

“ Dufite ububasha n’Ubushobozi bwo kubikora, kuko twabiherewe impano ku buryo nta wundi muntu kuri iy’Isi uyifite nkatwe sibyo? Nibyo!! Kubera iki dushobora kwemera kuba abaturage bo mu rwego rwa kabiri kuri uyu mubumbe w’Isi? Kubera iki twabyemera?, mwibaze icyo kibazo. Buri gihe mujye mwibaza iki kibazo nk’urubyiruko.”

Urubyiruko, Ejo hacu hazaza, ntimugomba kubyemera , mugomba kugira icyo mubikoraho. Ntago ari ukubivuga mu magambo gusa , kuki tutabikora tukagaragaza impunduka, kandi biroroshye, gusa simvuze ko byoroshye, ndavuga ko dufite imbaraga zo kubikora , ariko tugomba kugira amahitamo meza, tugomba gukora igikwiye, ndetse tukamenya impamvu tugikoze”



“Dushobora kuba abakene bu bikoresho ariko ntituri abakene, mu mitekerereze ndetse no mu bwenge.”

Ntidushobora kwemera kubyinira uwari we wese, utekereza ko ari we mwiza cyangwa utekereza ko ari we mu nyamahirwe, waremanywe ibitekerezo byiza, ndetse n’ubutwari “

Ariko ni inshingano zacu nk’urubyiruko kwizera ko tugomba kugira uruhare mu mpinduka, ndetse tukiyemeza kubigira mo uruhare. Tugomba kugira izo ntego, tugomba kugira amahitamo, tugomba kwitegura kubigeraho”

Izi ni zimwe mu mpanuro twabashije kubona , ubaye ufite uzindi cyangwa indi nyuganizi wakwandikira kuri Email : muhabura10@gmail.com maze tugasangiza urubyiruko rwacu impanuro za Perezida Kagame.



Yanditswe na Salongo Ruhumuriza Richard /Muhabura.rw

  • admin
  • 22/06/2020
  • Hashize 4 years