Amerika yongereye umubare w’abasirikare mu kigobe cya Oman mu rwego rwo guhangana na Iran

  • admin
  • 18/06/2019
  • Hashize 5 years

Mu minsi ishize amato yari atwaye ibikomoka kuri peteroli yagabweho igitero mu kigobe cya Oman none Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zivuga ko zifite igihamya kigaragaza ko Iran yabigizemo uruhare.

Ni muri urwo rwego Amerika yavuze ko igiye kohereza abandi basirikare 1000 mu karere k’uburasirazuba bwo hagati mu gihe ubushyamirane na Irani bukomeje.

Patrick Shanahan, Minisitiri w’ingabo w’agateganyo w’Amerika, avuga ko kohereza abo basirikare ari igisubizo ku cyo yise “imyitwarire y’ubushotoranyi” y’ingabo za Irani.

Igisirikare cy’Amerika kirwanira mu mazi cyanatangaje amafoto mashya kivuga ko agaragaza birushijeho ko Irani ari yo yari inyuma y’ibitero ku bwato butwaye ibikomoka kuri peteroli mu kigobe cya Oman.

Kohereza abasirikare bandi b’Amerika mu burasirazuba bwo hagati byatangajwe na Shanahan ku mugoroba w’ejo ku wa mbere.

Mu itangazo yasohoye, yavuze ko “Amerika idashaka kurwana na Irani ” ariko ko icyemezo cyo kohereza izindi ngabo cyafashwe “mu kubungabunga umutekano n’imibereho myiza y’abasirikare bacu bakorera mu karere barinda inyungu z’igihugu cyacu”.

Nta makuru yatanzwe y’ahantu nyirizina abo basirikare b’inyongera b’Amerika bazashinga ibirindiro.

Ku munsi w’ejo ku wa mbere, Irani yatangaje ko itazongera gukurikiza bimwe mu bikubiye mu masezerano yo mu mwaka wa 2015 ajyanye no kugabanya ibikorwa byayo bya nikleyeri.

Irani yavuze ko ku itariki ya 27 y’uku kwezi kwa gatandatu izarenga ku kigero ntarengwa yari yemeranyijweho n’ibihugu by’amahanga.


Igisirikare cy’Amerika cyatangaje aya mafoto mashya kivuga ko agaragaza birushijeho ko Irani ari yo yari inyuma y’ibitero ku bwato butwaye ibikomoka kuri peteroli mu kigobe cya Oman
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/06/2019
  • Hashize 5 years