Amerika yatsinze Ubwongereza ijya ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’abagore

  • admin
  • 04/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Inzozi z’Abongerezakazi zo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’abagore zaburijwemo ubwo umunyezamu yakuragamo penaliti ya Steph Houghton yari gutuma banganya na Amerika.

Muri uyu mukino warangiye Amerika itsinze Ubwongereza ibitego 2 – 1, ibitego byose byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.

Abongerezakazi barangije uyu mukino ari abakinnyi 10 kuko Millie Bright yawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 86.

Abakinnyi Christen Press na rutahizamu Alex Morgan ni bo batsinze ibitego bibiri bya Amerika, isanzwe inafite iki gikombe. Ellen White ni we wetsinze kimwe cy’Abongerezakazi.

Igice cya kabiri kigitangira Ellen White yatsinze igitego cyari kuba icyo kunganya, ariko hifashishijwe ubuhanga bw’amashusho bwa VAR basanga yari yaraririye.

Mu gice cya kabiri, ikipe y’Ubwongereza yagerageje cyane kwishyura igitego cya kabiri ndetse iniharira umupira kurusha ’babyara babo’ b’Abanyamerika ariko umukino urangira batabonye igitego.

VAR yongeye gukoreshwa maze ikipe y’Ubwongereza, itozwa na Phil Neville ibona penaliti, gusa umukinnyi Steph Houghton yayihushije maze inzozi z’Ubwongereza zirangirira aho.

Abanyemerika bari bafite abafana benshi cyane kuri sitade ya Lyon yari irimo abantu 53,512. Ntibabatengushye kuko bageze ku mukino wa nyuma ku nshuro ya gatatu bikurikiranya.

Iyi kipe ya Amerika, ku cyumweru ishobora gutwara igikombe cya kane cy’isi mu mukino wa nyuma izakinamo n’ikipe iza gutsinda hagati ya Sweden n’Ubuholandi.

JPEG - 30.1 kb
Steph Houghton yahushije penaliti yari gutuma banganya 2 – 2
JPEG - 56.3 kb
Abanyamerikakazi bishimira intsinzi

Chief editor/ Muhabura.rw

  • admin
  • 04/07/2019
  • Hashize 5 years