Amerika yateye u Rwanda inkunga ya Miliyoni 43 Frw yo kugoboka abazahajwe n’ibiza byibasiye igihugu

  • admin
  • 10/05/2018
  • Hashize 7 years
Image

Peter H. Vrooman, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, yatangaje ko igihugu cye cyatanze inkunga ingana na miliyoni zisaga 43 Frw zo gukoresha mu kugoboka Abanyarwanda basenyewe n’ibiza bimaze iminsi byibasiye igihugu cy’u Rwanda.Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane mu kiganiro cyihariye yagiranye na Minisitiri Ushinzwe Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, De Bonheur Jeanne d’Arc.

Ibi bikaba bibaye nyuma y’uko u Rwanda ruri mu bihe bikomeye bishingiye ku mvura idasanzwe imaze guhitana abantu barenga 200, ku buryo igihugu kiri kugusha imvura yari itarigeze ibaho mu myaka 36 ishize kuva mu mwaka wi 1981, harebwe ku mezi ya Mutarama kugeza muri Mata.

Nk’uko bigaragara mu itangazo iyi minisiteri yashyize ahagaragara, Ambasaderi Vrooman yihanganishije Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko imiryango yabuze abayo bazize ibiza biri kugaragara hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati “Binyuze mu Kigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), twemeje itangwa ry’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 43 yo kwifashishwa mu guhangana n’ingaruka z’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye guhera muri Mutarama 2018.”

Yavuze ko iyi nkunga yashyikirijwe umuryango CARE International ishami ry’u Rwanda ngo ifashe guverinoma mu gutanga ibikoresho byo mu rugo ku miryango itandukanye mu turere twa Kirehe na Rubavu, nka tumwe mu twahuye n’ingaruka zikomeye kurusha utundi.

Ibyo bikoresho birimo za matola, amasafuriya, ibiringiti, inzitiramubu, matola zigenewe abagore batwite, amajerikani n’ibindi bikoresho by’isuku.

Minisitiri De Bonheur Jeanne d’Arc yashimiye Guverinoma ya Amerika uruhare igira mu mibereho myiza y’Abaturarwanda kimwe n’Abanyarwanda bari ku butaka b’icyo gihugu.

Minisitiri De Bonheur yagize ati “Turanabashimira ubufatanye bafitanye n’abaturage b’u Rwanda ndetse by’umwihariko Minisiteri ishinzwe Impunzi no kurwanya Ibiza, mu buryo badufasha mu guhangana n’ingaruka z’ibiza no kwita kumibereho y’impunzi.”

Mu Ukwakira 2017 nabwo uwari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles, yatangaje ko igihugu cye cyatanze miliyoni 42 Frw yo gufasha abasenyewe n’ibiza, mu mvura ikomeye yaguye muri Nzeli uwo mwaka, ngo afashe mu gutanga ubufasha bwihutirwa ku miryango 5000 cyane cyane ibikoresho by’isuku.

Iyo nkunga yatanzwe nyuma y’imvura y’umurindi yaguye mu cyane cyane mu kwezi kwa cyenda mu duce dutandukanye tw’igihugu, yasize abaturage benshi basenyewe inzu, yangiza imyaka y’abaturage, imihanda n’ibindi bikorwaremezo.

Muhabura.rw

  • admin
  • 10/05/2018
  • Hashize 7 years