Amerika yamaze kwivanga mu kibazo cy’u Rwanda ku iraswa ry’uwakekwagaho gukorana na ISIS

  • admin
  • 03/02/2016
  • Hashize 9 years

Leta zunze Ubumwe z’Amerika zamaze gutangaza ko zihangayikishijwe n’ifatwa ry’abanywanyi batari bake ba Imam Muhammad Mugemangango aheruka kwicwa n’inzego z’umutekano mu cyumweru gishize mu Rwanda. Uyu mugabo warashwe yarakurikiranyweho icyaha cyo gushaka insoresore zo mu Rwanda azinjiza mu mutwe w’iterabwoba wa Kisilamu ISIS wo mu gihugu cya Siriya.

Nkuko Minisiteri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika John Kirby yabitangaje mukiganiro yagiranye n’abanyamakuru b’ijwi ry’Amerika arinayo dukesha iyi nkuru avuga ko ikibazo cy’umuntu warashwe kiraje inshinga iyi leta.

Umunyamakuru amubajije kuby’uyu mugabo wari n’icyegera cya Imamu w’umusigiti wa Kimironko Muhamed Mugenangango warashwe atoroka gereza , John Kirby yagize ati”mu bihugu bitari bike ku isi abayobozi bitwaza by’iterabwoba ariko iki kibazo cy’ u Rwanda sinkizi neza kuburyo nagira icyo ntangaza nonaha. Akomeza avuga ko biteguye kukiva mimizi bakazabona gutangaza ibyavuye mu ri ryo perereza kuko ntaminsi ishize kibaye nihagira ikivamo muzabimenya. Uyu Mugenagango yarashwe mi minsi ishize atorotse aho yari afungiwe

Abanyamakuru ubwo bari munama n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda

Reka tubibutse ko Polisi y’u Rwanda binyuze mu kiganiro n’abanyamakuru ACP Theos Badege yavuze ko uyu mugabo bari bamuburiye mbere yo gucika no kuraswa gusa siwe wenyine kuko hamaze gufatwa abarenga 6 bafatanyije n’uyu Muhamed Mugenangango Gusa Police y’u Rwanda ikaba yaravuze ko itazemera ko hari umutwe w’iterabwoba uzavuka mu Rwanda

Yanditswe na Francois Nelson/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/02/2016
  • Hashize 9 years