Amerika yagize ubwoba bw’iperereza ku byaha yakoze none yatse Umushinjacyaha mukuru wa ICC uruhushya rwo kuyijyamo

  • admin
  • 05/04/2019
  • Hashize 5 years

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zakuyeho uruhushya rwo kwinjira muri icyo gihugu ku mushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC),umushinjacyaha ukomoka muri Gambia,Fatou Bensouda.

Fatou Bensouda wabaye umukuru wa ICC guhera mu mwaka wa 2012,yari amaze igihe akora iperereza ku birego by’uko abasirikare b’Amerika ndetse n’ab’ibihugu by’inshuti z’Amerika bakoze ibyaha byo mu ntambara muri Afghanistani.

Mu kwezi gushize kwa Gatatu, Amerika yari yaburiye ko ishobora kwima cyangwa igakuraho uruhushya rwo kujya muri icyo gihugu ku bakozi ba ICC bari gukora amaperereza ku basirikare bayo.

Ibiro bya Madamu Bensouda byashimangiye ko azakomeza gukora akazi ke nta bwoba cyangwa kubogama.Gusa Amerika ntabwo ari kimwe mu bihugu by’ibinyamuryango bya ICC.

Mu mwaka wa 2012, umuryango w’ubumwe bw’Afurika wari washyigikiye bikomeye Madamu Bensouda ngo agere kuri uyu mwanya w’umushijacyaha mukuru wa ICC, ushinja uwo yasimbuye Luis Moreno Ocampo kwibasira Abanyafurika mu maperereza ye ariko iki kirego yaragihakanye.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/04/2019
  • Hashize 5 years