Amerika yafatiye ibihano Minisitiri w’ububanyi n’amhanga wa Iran ibintu byarakaje umuvugizi w’iyi minisiteri

  • admin
  • 01/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Reta zunze ubumwe yafatiye ibihano minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran,Mohammad Javad Zarif muri iki gihe Washington iri gushyira igitutu gikomeye kuri Tehran.

Mohammad Javad Zarif ashinjwa n’Amerika kuba akorera ku izina ry’umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga rwa Irani akaba ari mu bakomeye muri iki gihugu, Ayatollah Ali Khamenei, aheruka gushyirwa ku rutonde rwirabura rw’abatabonwa neza na Amerika.

Ibihano Javad Zarif yafatiwe ni ibimubuza gutembera cyangwa guca muri Leta zunze ubumwe z’Amerika agiye mu ngendo mu mahanga ndetse no gufata imitungo ye afite muri Amerika.

Umwe mu bategetsi b’Amerika yabwiye abanyamakuru ko Amerika izakomeza kunaniza Irani kugeza ihagaritse poritike yayo yo gutera ubwoba Amerika ndetse n’ibindi bihugu bifitanye ubushuti.

Al Jazeera yatangaje ko ibi byababaje,Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Iran, Abbas Mousavi,aho yavuze ko ibyo amerika yakoze ari ubugoryi ndetse n’ubwoba itewe n’ubunararibonye bwa Minisitiri Dr Zarif.

Ati“Ubucucu bwuzuye n’ukudatekereza kw’abategetsi ba Amerika bigeze n’ahp batamenya ko Dr Zarif ari umwe mu bafata ibyemezo muri Iran ariko bitwaje agasuzuguro baramuhannye!Abanyamerika bafite ubwoba bw’ukutarya indimi kwa Zarif ndetse n’ubumenyi mu byo kuganira”.

Ku ruhande rwa Zarif nawe yahise asubiza Amerika kuri ibyo bihano yafatiwe avuga ko nta ngaruka n’imwe bizamugiraho kuko nta mutungo cyangwa inyungu afite inyuma y’igihugu cye cya Iran.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 01/08/2019
  • Hashize 5 years