Amerika yafatiye ibihano ibigo bitatu bikomeye bishinzwe ibyogajuru byo muri Irani

  • admin
  • 04/09/2019
  • Hashize 5 years

Leta zunze ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano ikigo cya Irani cy’ibyogajuru, gishinjwa kubeshya ko cyohereza ibyogajuru ahubwo ari amayeri yo kugerageza porogaramu za Nikleyeli.

Ibyo bihano bizagira ingaruka ku bigo bya Irani birimo igishinzwe ibyogajuru , icy’ubushakashatsi bw’ibyogajuru ndetse n’ikigo gikora ubushakashatsi ku rujya n’uruza mu kirere no mu isanzure.

Ibikorwa byose by’ubukungu ibyo bigo bifite muri Amerika byahagaritswe.Ikindi nta muny-Amerika wemerewe gukorana ubucuruzi n’ibyo bigo byose.

Irani yisobanura ivuga ko porogaramu yayo y’ibyogajuru ifite gahunda yo kubaka za satellite zishinzwe guhanahana amakuru.

Ibyo byatumye kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Nzeri, Perezida wa Irani Hassan Rouhani avuga ko nta biganiro azagirana na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Rouhani yabwiye intekonshingamategeko ko inzira imwe gusa yatuma Leta ye iganira na Washington ari igihe Amerika izakuraho ibihano byose.

Inama ya LONI ishinzwe amahoro n’umutekano yabujije Irani gucura porogaramu za misile ndetse inabuza buri wese yagerageza gufasha Irani muri iyo gahunda.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 04/09/2019
  • Hashize 5 years