Amerika nayo yihimuye kuri Iran ishwanyaguza indege yayo yo mu bwoko bwa drone

  • admin
  • 19/07/2019
  • Hashize 5 years

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuga ko igisirikare k’icyo gihugu kirwanira mu mazi cyashwanyagurije indege yo mu bwoko bwa drone ya Irani mu kigobe cya Hormuz (Détroit d’Ormuz).

Avuga ko ubwato bw’intambara, USS Boxer “bwagabye igitero cyo kwirinda ku wa Kane nyuma y’uko iyo drone yari igeze hafi kuri metero 914 yabwo.

Irani ivuga ko nta makuru ifite ko hari drone yatakaje.

Mu ijambo yatangarije mu biro bye, White house,Trump yagize ati “Nifuzaga kumenyesha uwo ari we wese ko hari igitero cyagabwe uyu munsi cyakozwe n’ubwato bw’intambara, USS Boxer.

“Ubwo bwato bwakoze igitero cyo gucunga umutekano kuri drone ya Irani yari yabusatiriye cyane, iri hafi kuri metero 914, yirengagije amabwiriza yahawe yo gusubira inyuma, ibyabangamiye umutekano w’ubwo bwato n’abari muri bwo. Iyo drone yahise ako kanya ashwanyaguzwa”.

“Ubwo ni ubushotoranyi buherutse gukorwa na Irani ku bwato buri mu mazi mpuzamahanga. Amerika ifite uburenganzira bwo kurinda abantu bacu, n’inyungu zacu”.

Mbere y’aho, Irani yari yatangaje ko yafashe ubwato bw’ubunyamahanga butwara ibikomoka kuri peterori n’abari muri bwo 12 ku Cyumweru, ikabushinja ko bwari butwaye ibikomoka kuri peterori mu buryo bwa magendo.

Amerika ivuga ko igihugu cya Irani kigomba kurekura ubwo bwato.

Ibitangazamakuru bya lta ya Irani byasubiyemo amagambo yatangajwe n’ishami rya gisirikare rishinzwe kubahiriza idini ya Isilamu, rivuga ko ubwo bwato bwari butwaye ibikomoka kuri peterori bingana na litiro miliyoni mu buryo bwa magendo.

Ibyo binyamakuru kandi byerekanye ishusho y’ubwato buto bwinshi twihuta cyane twa Irani tuzenguruka ubwo bwato Riah bwari bufite idarapo ry’igihugu cya Panama.

Irani ivuga ko ubwo bwato bwafatiwe mu kirwa cya Larak kiri mu majyepfo y’icyo gihugu.

Amerika ishinja icyo gihugu ko gikora ibitero ku mato atwara ibikomoka kuri peterori kuva muri Gicurasi muri ako karere, ariko ibyo Irani ibyamaganira kure.

Ukutumvikana hagati y’ibyo bihugu byombi kwatangiye muri Gicurasi umwaka ushize wa 2018.

Icyo gihe byatumye Trump yivumbura mu masezerano yo mu mwaka wa 2015 hagati ya Irani n’ibihugu bitandatu bikomeye ku isi, ku byerekeye umugambi wayo wo gucura intwaro z’ubumara.

Ibintu byagiye kuzamba neza kuva mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, kuva aho Irani irasiye indege (drone) ya Amerika mu cyumweru gishize, ivuga ko yari yavogereye ikirere cyayo, ibyo Amerika yamaganye ivuga ko drone yayo yari mu kirere mpuzamahanga.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/07/2019
  • Hashize 5 years