Amerika ikomeje intambara mu bucuruzi n’Ubushinwa aho yibasiye ikigo cy’ubucuruzi cya Huawei

  • admin
  • 16/05/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu mu kurinda mudasobwa zo muri Amerika abo yita “abanyamahanga b’abanzi”.

Yashyize umukono ku itegeko-teka ribuza kompanyi zo muri Amerika gukoresha kompanyi zo mu mahanga zikora mu by’itumanaho byemezwa ko ziteje ibyago ku mutekano w’igihugu.

Iri tegeko-teka nta kompanyi n’imwe ryavuze mu izina, ariko byemezwa ko rigambiriye kompanyi y’ikoranabuhanga ya Huawei yo mu Bushinwa.

Itangazo ry’ibiro bya perezida w’Amerika bya White House rivuga ko iri tegeko-teka rya Trump “rigamije kurinda Amerika abanyamahanga b’abanzi bakomeje gushishikarira kunyura mu cyuho cy’ahari intege nke mu bikorwa-remezo by’ikoranabuhanga”.

Rigaha ububasha minisitiri w’ubucuruzi bwo “kubuza ubucuruzi buteje ikibazo kitakwihanganirwa ku mutekano w’igihugu”.

Huawei yatangaje ko kugabanya ibikorwa byayo by’ubucuruzi muri Amerika byabangamira Abanyamerika gusa na kompanyi zo muri Amerika. Itangazo ryayo rivuga ko “ahubwo bizatuma Amerika isigara inyuma mu gukoresha 5G… kandi ikarushaho guhendwa“.

Mu mezi ashize ya vuba aha, ibihugu byinshi, birangajwe imbere n’Amerika, byakomeje kugaragaza impungenge ko ibicuruzwa bya kompanyi ya Huawei bishobora gukoreshwa n’ubutegetsi bw’Ubushinwa mu bikorwa by’ubutasi, ibirego iyi kompanyi yahakanye yivuye inyuma.

Amerika imaze igihe yotsa igitutu ibihugu by’inshuti ngo bikomeze kwirinda gukorana n’ibikoresho by’ikoranabuhanga ngendanwa ry’umurongo mugari wa interineti wa 5G. Australia na New Zealand bikaba byombi byaramaze gukumira ibikoresho by’ikoranabuhanga rya 5G.

Mu yandi makuru, minisiteri y’ubucuruzi y’Amerika yongeye Huawei ku rutonde rwa kompanyi zitemerewe gukoresha ikoranabuhanga rya za kompanyi zo muri Amerika keretse ibiherewe uruhushya na leta y’Amerika.

Ibi byemezo byombi bishobora gutuma ubushyamirane hagati y’Amerika n’Ubushinwa budogera, ubu bushyamirane nubundi bukaba bwari bwarushijeho gukara muri iki cyumweru kubera kongerwa kw’imisoro mu ntambara y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Kompanyi ya Huawei yakomeje kuba izingiro ry’ubushyamirane mu bukungu hagati y’Amerika n’Ubushinwa – ubushyamirane bwakomeje kugarukwaho cyane muri politiki y’isi mu mwaka ushize.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/05/2019
  • Hashize 5 years