Amerika ikomeje guhiga abasirikare bakomeye ba Iran Undi nawe yararusimbutse

  • admin
  • 11/01/2020
  • Hashize 4 years

Abantu bakomeye batatangajwe amazina, bavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagerageje a kwica undi musirikare mukuru wa Iran muri Yemen, munsi umwe wiciwemo Gen Qassem Soleimani .

ubwo Ingabo za Leta Zunze za Amerika zicaga Gen. Qassem Soleimani i Baghdad, hahishuwe ko zanakoze undi mugambi wo guhitana umusirikari mukuru wa Iran muri Yemen, mu ibanga .

Icyo gitero cya kigamije kwica Abdul Reza Shahlai, umuterankunga akaba n’umwe mu bakomando b’inkingi za mwamba mu mutwe ’ingabo za Iran witwa Quds Force ukorera muri Yemen, cyakora ntizabashije kumuhitana nk’uko abayobozi bane ba Amerika bafite aho bahuriye n’icyo kibazo babitangarije Washington Post.

Igitero cyo ku wa 3 Mutarama 2020 cyagenze uko cyateguwe ni icyahitanye Gen. Soleimani. Cyarakaje cyane ubutegetsi bwa Iran, buza no gutera ibisasu ku birindiro bibiri by’ingabo za Amerika muri Iraq mu kwihorera ariko ntibyagira uwo bikomeretsa.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakabaye zaratangarije rimwe ibyo bitero iyo byose biza kugenda neza, ariko icya Shahlai ntabwo bagitangaje kuko kitageze uko cyari cyateguwe.

Icyatumye umugambi wo kwica Shahlai utagerwaho ntabwo cyamenyekanye kandi ishami ry’Umutekano rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryanze kugira icyo ribitangazaho.

Impamvu Shahlai wavutse ahagana mu 1957 ahigwa na Amerika ni ibitero byo mu 2007 abarwanyi bafashijwe na Iran bagabye ku ngabo za Amerika muri Iraq mu mujyi wa Karbala, batanu bakahasiga ubuzima.

Mu kwezi gushize, Amerika yashyizeho miliyoni $15 ku muntu uzatanga amakuru kuri Shahlai.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 11/01/2020
  • Hashize 4 years