Amerika: Abimukira 46 bapfiriye mu ikamyo, bituma hibazwa ku Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 28/06/2022
  • Hashize 2 years
Image

Ikibazo cy’imfu n’indembe zasanzwe mu ikamyo i San Antonio muri Leta ya Texas mu majyepfo y’a Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku wa Mbere, cyateye bamwe kugaruka ku gisubizo u Rwanda n’u Bwongereza byatangiye gushakira ikibazo cy’abimukira bashyira ubuzima bwabo mu kaga bizeye kubona amahirwe y’akazi n’ubuzima bwiza ku rundi ruhande.

Ikamyo yabonetse mu bilometeto bigera kuri 240 uturutse ku mupaka wa Mexique ahakunze kwambukira imbaga y’abimukira, yasizwe ahantu hitaruye irimo iyo mirambo n’abandi bantu 16 bagitera akuka.

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri iyo nkuru y’inshamugongo bagaragaje ko Isi yose ikwiye kwigira ku ngamba zafashwe n’u Rwanda n’u Bwongereza mu guhangana n’ibibazo by’abimukira bitwara ubuzima bw’abatagira ingano kandi hashobora kuboneka umuti urambye.

Umwe mu batanze ibitekerezo witwa John,  yagize ati: “Ni yo mpamvu u Rwanda ruhora rwiteguye kwakira ibi biremwamuntu. Rukora ubudasiba kugira ngo Afurika ikomeze kuba umugabane woguturaho.”

Bivugwa ko abo bimukira basanzwe mu ikamyo bishwe n’ubushyuhe bwinshi, biranashoboka ko bari bishyuye uwabatwaye cyangwa se bakaba bari bashimuswe.

Ubuyobozi bwavuze ko abantu batatu bakurikiranyweho urupfu rwa bariya bantu banakekwaho ubucuruzi bw’abantu batawe muri yombi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi  muri uriya  mujyi, Charles Hood, mu kiganiro n’abanyamakuru, yasobanuye ko bagize umunsi   waranzwe n’ubushyuhe bukabije bwageze kuri  dogere hafi 40 ( 40 ° C).

Yavuze ko abantu 16 barimo 12 bakuze n’abana 4 ari bo barokotse,  bahise bahabwa ubuvuzi, bakaba  basanganywe ubushyuhe bwinshi n’umwuma, kandi mu ikamyo barimo nta mazi na make yarimo yo kubaramira.

Ubu buryo bwo kugenda mu makamyo bukunze gukoreshwa n’abimukira bifuza kwinjira muri Amerika. Urugendo nk’urwo rukaba ruteza  akaga gakomeye  cyane kuko ziriya  modoka ziba zitarimo  umwuka uhagije kandi abazigendamo bakunze guhura n’ubushyuhe bakazahazwa n’umwuma bamwe bagakurizamo kubura ubuzima.

Bamwe mu bayobozi bo muri Texas batunga agatoki Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden ko ari we utuma habaho ibibazo nka biriya by’abimukira, aho bamushinja kuba yarafunguye imipaka ntahagurukire iki kibazo, bakanagaragaza ko kuva atowe habayeho ubwiyongere bw’abimukira.

Kiriya kibazo cy’abimukira baguye mu ikamyo kibaye  nyuma y’imyaka 5 muri kariya gace na bwo habonetse abandi 10 bapfiriye mu ikamyo biturutse ku bushyuhe bwinshi.

Ku rundi ruhande amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’u Bwongereza agamije gukata uruhererekane rw’ubucuruzi bukorwa n’abambutsa abimukira baciye mu mugezi w’ahitwa Channel cyangwa abanyura ku butaka bahishwe mu makamyo.

Ubwo bucuruzi butemewe bwita ku bihembo kurusha ubuzima bw’abimukira,  ari na yo mpamvu Guverinoma y’u Bwongereza yahisemo gukora ibishoboka byose ngo ibuhagarike yifashishije u Rwanda nk’umufatanyabikorwa wemeye gucumbikira by’agateganyo abafashwe bambutse baciye iy’ubusamo.

Ikibazo cy’abimukira gihangayikishije, impuguke zikaba zigihuza n’ugutsindwa k’ubushake bwa Politiki n’imiyoborere y’ibihugu bitandukanye, hakaba habura n’ubufatanye mu gushakira hamwe umuti urambye w’ikibazo.

U Rwanda n’u Bwongereza byabaye ibihugu bya mbere byateye intambwe yo guhangana n’icyo kibazo byizeye ko n’ibindi bihugu bishobora gufatiraho urugero, bikagirana ubufatanye bugamije gushaka ibisubizo birambye ari na ko hahangwa amahirwe mashya atuma abantu babona ibyo bakeneye batarinze kuva kuri gakondo yabo.

Bimwe mu bituma ubwimukira buba ikibazo cy’ingorabahizi ni ugushaka imirimo, uburezi n’andi mahirwe y’imibereho babuze mu bihugu byabo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 28/06/2022
  • Hashize 2 years