Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda yavuze ko igihugu cye gishima umusanzu wa Perezida Kagame

  • admin
  • 21/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Henry Rao Hongwei, Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda yavuze ko igihugu cye gishima umusanzu wa Perezida Kagame mu kuyobora iterambere rya Afurika kuva yafata intebe y’ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Yagize ati “Ubushinwa burashima uruhare rwa Perezida Kagame ku bufatanye n’iterambere rya Afurika kuva yajya ku mwanya w’ubuyobozi bw’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe.

Ubushinwa n’u Rwanda bizakomeza kwagura ubufatanye ku rwego rw’akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, hakurikizwa amategeko ndetse n’inyungu z’ibihugu biri mu nzira y’iterambere”.

Ambasaderi Hongwei,yatangaje ibi kuwa gatatu tariki ya 19 Nzeri, ubwo yizihizwaga imyaka 69 ishize yashinzwe Repubulika y’Abaturage y’Ubushinwa, igihe cyagize ingaruka nziza kuri iki gihugu, kuri ubu kiri ku mwanya wa kabiri mu bihugu bikize cyane ku isi.

Mu birori byabereye ku cyicaro cya Ambasade y’Ubushinwa i Kigali, Ambasaderi Hongwei yavuze ko igihugu cye gishaka gusangira ubunararibonye mu iterambere n’u Rwanda, no gushimangira ko ibihugu byombi bizamukana agatoki ku kandi mu iterambere ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Mu gukurikiza amahame y’ubwubahane; ubufatanye bugamije umusaruro ufatika n’icyizere ndetse no kuzamura indangagaciro z’ubushuti; ubutabera;ndetse n’inyungu zihuriweho, Ubushinwa buzafatanya n’u Rwanda mu gusangira ubumenyi mu miyoborere ndetse n’imirongo migari y’iterambere”.

Ubushinwa bwakomeje kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’u Rwanda, mu nzego zitandukanye. Ibigo by’ubucuruzi by’Abashinwa biri mu mishanga myinshi ibyara inyungu mu Rwanda, harimo kubaka imihanda ndetse n’amazu manini.

Mu ijambo yagejeje ku bashyitsi bari aho, Ambasaderi Hongwei yibanze cyane ku ngamba igihugu cye gifite mu gukomeza gushyira ingufu mu iterambere ry’u Rwanda, ariko mu buryo buri gihugu kibyungukiramo.

Yagize ati “Ubushinwa n’u Rwanda bizahuza ingamba z’iterambere binarebere hamwe uburyo byakomeza gusarura imbuto zizava mu bikorwa bitandukanye, birimo kubaka imihanda, ubuzima rusange, guhugura abakozi, ubucuruzi bukorerwa kuri interineti, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubufatanye mu by’amategeko n’ibindi”.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi w’u Rwanda, Dr. Uzziel Ndagijimana, wari umushyitsi mukuru muri ibyo birori, yashimye ubushake bw’Ubushinwa mu gukorana n’u Rwanda mu rugendo rw’iterambere.

Ambasaderi Hongwei yavuze ko mu mezi abiri ashize Perezida Kagame na mugenzi Xi Jinping w’Ubushinwa bashimangiye umubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati “Muri uku kwezi agize amahirwe yo guherekeza perezida Kagame, ubwo yitabiraga inama yahuje Afurika n’Ubushinwa (FOCAC). Iyo nama yari ingirakamaro kandi kizafasha mu bufatanye mu iterambere hagati ya Afurika n’Ubushinwa.

Uretse iyo nama, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Xi Jinping, ndetse bari kumwe na madamu Jeannette Kagame na madamu Peng Liyuan. Ni indi ntambwe yiyongera ku mubano mwiza w’abakuru b’ibihugu byombi muri aya mezi abiri ashize.”

Ku bwa Ambasaderi Hongwei, Perezida Kagame yagaragaje iyo nama nk’igihe nyacyo nk’uko hari ubushake bwo gufatanya mu iterambere hagati y’Ubushinwa na Afurika kuruta uko byahoze.

Mu magambo ya Perezida Kagame, yasubiwemo na Ambasaderi, yagize ati “Yaba imyanzuro y’inama ndetse n’igenamigambi rya Beijing, byose biganisha ku guha umurongo izindi ntambwe ziri imbere. U Rwanda rushyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro ndetse ruri mu cyerekezo cy’ahazaza heza hahuriweho.”

Salongo Richard Muhabura

  • admin
  • 21/09/2018
  • Hashize 6 years