Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

  • admin
  • 31/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mutarama, Ambasaderi w’igihugu cy’ubutaliyani mu Rwanda, Massimilliano Mazzanti yasuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru, aho yakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza.

Uru ruzinduko rukaba rushimangira imikoranire myiza isanzwe iri hagati y’u Rwanda n’u Butaliyani.

Bimwe mu byo Ambasaderi yaganiriye n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ni ugukomeza amasezerano y’ubufatanye, guteza imbere imikoranire myiza no gukomeza kubaka ubushobozi no gutanga amahugurwa hagati y’ibi bihugu byombi.

Ambasaderi Mazzanti yashimiye umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, uburyo abapolisi b’u Rwanda bakora akazi kabo kinyamwuga bacunga umutekano w’abantu n’ibyabo. Avuga ko n’izindi Polisi z’ahandi zikwiye kubigiraho uburyo bakora kinyamwuga bakanarangwa n’ikinyabupfura.

IGP Munyuza mu izina rya Polisi y’u Rwanda n’igihugu yashimiye Ambasaderi, amubwira ko uru ruzinduko rwari rukenewe.

Ati: “Mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye n’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi, uru ruzinduko rwari rukenewe kandi rugaragaza ko koko ubu bufatanye buhari kandi buzakomeza.”

Polisi y’u Rwanda n’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye mu kwezi kwa Mbere kwa 2017, aya masezerano akaba yerekeranye no guhanahana amahugurwa, kurwanya iterabwoba, guhosha imyigaragambyo, umutekano wo mu muhanda, kubungabunga amahoro, umutekano ku bibuga by’indege, umutekano wo ku mipaka, iperereza ku byaha by’ ikoranabuhanga n’ibindi.

Kuva aya masezerano y’ubufatanye yasinywa, abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 550 bamaze guhugurwa mu ngeri zitandukanye twavuze haruguru.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 31/01/2020
  • Hashize 4 years