Ambasaderi w’Amerika yasabwe kwamagana ubutumwa Perezida Trump yacishije ku rukuta rwe rwa twitter

  • admin
  • 02/01/2018
  • Hashize 6 years

Pakistani yatumije ambasaderi w’Amerika muri icyo gihugu imusaba kwamagana ubutumwa Perezida Trump yacishije ku rukuta rwe rwa twitter. Ubwo butumwa bushinja Pakisitani gukingira ikibaba imitwe y’iterabwoba irwanya ingabo z’Amerika ziri mu gihugu gituranyi cya Afuganisitani.

Umuvugizi wa ambasade ya Amerika y’i Islamabad yavuze ko David Hale yitabye minisiteri y’ububanyi n’amahanga ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ngo baganire ku butumwa Trump yanyujije kuri Twitter ye k’Ubunani.

Mu butumwa bwa mbere mu 2018 kuri Twitter ya Perezida Trump, hagaragaye amagambo akarishye avuga ko Amerika, idashishoje, yahaye Pakistan inkunga ingana na miliyari 33 z’amadolari mu myaka 15 ishize. Yongeyeho ko nta nyungu n’imwe Amerika yakuyemo uretse ibinyoma n’ubuhemu.

Washington yamye ishinja Pakistani, n’inzego zayo z’umutekano by’umwihariko, kuvunira ibiti mu matwi bagakomeza gufasha Abatalibani n’imitwe y’iterabwoba y’aba Haqqani mu kugaba ibitero ku ngabo za Afuganisitani n’izabanyamerika, bambutse umupaka wa Pakistani.

Pakistani ihakana ibyo gufasha abagaba ibiyero kuri Afuganisitani, ahubwo igahindukira ikavuga ko hari abayirwanya bayigabaho ibitero baturutse muri icyo gihugu gituranyi.


Ambasaderi w’Amerika muri Pakisitani David Hale


Yanditswe na Niyomugabo Albert

  • admin
  • 02/01/2018
  • Hashize 6 years