Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yihanganishije Abanyarwanda birukanwe muri Uganda

  • admin
  • 13/06/2019
  • Hashize 5 years

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko yakiriye Abanyarwanda basaga 20 birukanywe muri Uganda ku wa kabiri tariki 12 Kamena 2019, bakaba bari bafungiye muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ufite mu nshingano ze Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yihanganishije abo Banyarwanda n’imiryango yabo kubera akaga bahuriye na ko muri Uganda.

Yagize ati “Uko gufungwa mu buryo budakurikije amategeko, uko gufatwa nabi ndetse no kwirukanwa, ni zo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda ishingiraho igira abaturage bacu inama yo kwirinda kujya muri Uganda.”

Ambasaderi Nduhungirehe yasabye Igihugu cya Uganda guhagarika imikoranire yacyo n’imitwe y’iterabwoba irimo na RNC, igira uruhare mu gufunga mu buryo butemewe Abanyarwanda no kubakorera iyicarubozo.

U Rwanda kandi ruvuga ko ikibabaje ari uko ibibazo abo Banyarwanda bahurira na byo muri Uganda bidasuzumwa hakurikijwe inzira ziteganywa n’amategeko, ahubwo bagahambirizwa mu buryo budakwiriye. Ni mu gihe u Rwanda rwasabye inshuro nyinshi ko ibyo bibazo byakemurwa binyuze mu nzira ya Dipolomasi ariko Uganda ntishake kubyumva.


Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 13/06/2019
  • Hashize 5 years