Ambasaderi Nduhungirehe yatangiye gukorera mu Bubirigi yakirwa n’umwami w’iki gihugu

  • admin
  • 03/03/2016
  • Hashize 8 years

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi , Olivier Nduhungirehe, ku wa Gatatu yashyikirije umwami w’icyo gihugu, Philip Leopold Louis Maria, impapuro zimwemerera kugihagarariramo u Rwanda.

Amaze gutanga izo mpapuro, yavuze ko we n’Umwami Philip baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi. Yongeye gushimira perezida Kagame ku cyizere yamugiriye akamgira ambasaderi mu gihugu gifitanye amateka akomeye n’u Rwanda. Mbere yo guhagararira u Rwanda mu Bubiligi, Amb. Nduhungirehe w’imyaka 40 yari asanzwe ari Umujyanama wa Mbere wa Ambasaderi y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Uhagarariye u Rwanda muri Loni wungirije.

Yasimbuye Masozera Robert wari uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, Luxembourg, Umuryango w’ Ubumwe bw’ Ibihugu by’u Burayi, Chypre ndetse na Turquie wavanwe ku nshingano ze muri Mata 2014


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/03/2016
  • Hashize 8 years