Ambasaderi Nduhungirehe yanenze Rayon Sports ashimira APR

  • admin
  • 02/02/2020
  • Hashize 4 years

Ubwo irushanwa ry’Ubutwari ryatangiraga rigamije guha icyubahiro intwari z’u Rwanda zitangiye igihugu biciye mu mupira wa maguru rikaba ryaratangiye ku’itaki 25 mutarama rikaba ryarasojwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2020, igikombe cyegukanywe na APR FC , gusa Ambasaderi Nduhungirehe yababajwe n’uburyo Rayon Sports yikuye mu marushanwa y’Ubutwari.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yashimiye APR FC igikombe cy’irushanwa riha agaciro intwari z’u Rwanda mu mupira wamaguru ryabaye taliki 1 gashyantare yaritwaye aboneraho no kunenga imyitwarire ya Rayon Sports kuba yararyivanyemo.

Ambasaderi Nduhungirehe usanzwe ari umukunzi wa Mukura ashingiye ku kuba iri rushanwa riha icyubahiro intwari zitangiye igihugu, yumva ko Rayon Sports itagombaga kwanga kwitabira iri rushanwa.


Hari ababyumva kimwe na we, abandi bakemeza ko ari irushanwa nk’ayandi mu mupira w’amaguru.Yagize ati: “Ndashimira APR FC yegukanye irushanwa ry’Ubutwari.

Ibitekerezo byanjye ni bibiri: Kwitwara nabi kwa Mukura VS ndetse no kwivana mu irushanwa ryo guha icyubahiro intwari kwa Rayon Sports ntashyigikiye.

Rayon Sports yatangaje ko itazitabira iri rushanwa ribura umunsi umwe ngo ritangire, isimbuzwa Kiyovu Sports yabisabwe n’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda

Rayon Sports yasabye FERWAFA ko yakwemerera amakipe azitabira iri rushanwa gukinisha n’abakinnyi badafite ibyangombwa bibemerera gukina muri shampiyona, na yo irabyanga, Rayon Sports yikura mu irushanwa ityo.

Kuva yafata uyu mwanzuro, Rayon Sports yakomeje kunengwa n’abatari bake gusa hari n’uruhande rwayishyigikiye rwiganjemo abaunzi bayo bafata irushanwa nk’ayandi. Abayinenze bemeza ko irushanwa ry’Ubutwari rirenze kuba irushanwa, bityo nta mpamvu yari gutuma Rayon yivanamo.

Niyomugabo Albert Muhabura.rw

  • admin
  • 02/02/2020
  • Hashize 4 years