Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yatangaje ko itazigera itezuka mu gufasha imishinga y’iterambere

  • admin
  • 28/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yatangaje ko itazigera itezuka mu gukomeza guteza imbere imishinga y’iterambere mu Rwanda hagamijwe kurandura ubukene, Abanyarwanda bagakomeza kuba intangarugero mu karere k’Ibiyaga Bigari no ku isi muri rusange.


Nyuma yo gutaha iyi nyubako, hafashwe ifoto y’urwibutso

Guverinoma y’u Buyapani ifasha u Rwanda ibicishije mu ishami rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’iki gihugu (Development Assistance/ODA) ritanga ubufasha bwo kuzamura ubukungu n’iterambere mu bihugu 185 ku isi.

Ambasade y’u Buyapani yizera ko iterambere ry’ubukungu mu Rwanda rizatanga umusaruro ufatika mu karere k’Ibiyaga Bigari ari nay o mpamvu guhera mu mwaka wa 2004 ibihugu byombyi byemeranyije gufatanya muri gahunda zagutse zirimo n’icyiciro cya kabiri cya gahunda y’imbaturabukungu (DPRS II), n’Icyerekezo 2020.

Ubwo hatahwaga inzu mberabyombi Umuryango AVEGA Agahozo wubakiwe n’iyi Ambasade mu murenge wa Busanza Akarere ka Kicukiro kuri uyu wa mbere, Umuhuzabikorwa w’Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda Sakamoto Tomio yavuze ko u Buyapani kizakomeza guteza imbere imishinga y’iterambere cyibanda mu gufasha abarokotse Jenoside kugira ngo badahera mu bwigunge.

Sakamoto Tomio yagize ati “Turanezerewe cyane kuba iki cyumba cyuzuye, ndizera ko kizafasha abagore bafite ubumuga mu mirimo itandukanye bazakoreramo, ibyo bizabafasha kudakomeza guheranwa n’agahinda binabafashe kwiyumva mu muryango nyarwanda. Leta y’u Buyapani izakomeza gutera inkunga imishinga y’iterambere mu Rwanda nk’uburezi, amazi n’isuku ndetse no kurandura ubukene mu banyarwanda.”


Mukabayire Valerie Umuyobozi wa AVEGA Agahozo na Sakamoto Tomio bafungura inzu mberabyombi
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/06/2016
  • Hashize 8 years