Amb.Nduhungirehe yagize icyo avuga kubivugwa ko Calixte Sankara yatawe muri yombi

  • admin
  • 16/04/2019
  • Hashize 6 years
Image

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bw’akarere Amb. Olivier Nduhungirehe , yavuze ko atazi iby’ itabwa muri yombi rya Sankara Calixte umuvugizi wa FLN, wari umaze iminsi yigamba ibitero mu’ishyamba rya Nyungwe.

Mu kiganiro yagiranye n’imwe mu maradio akorera hano mu Rwanda yahakanye ko nta makuru afite kubiri kuvugwa .

Yagize ati:’’Ibyo gutabwa muri yombi kwa Sankara Calixte umuvugizi wa FLN nta makuru mbifiteho,nanjye nabisomye mu gitondo kumbuga nkoranyambaga ’

Umunyamakuru yongeye kumubaza ati:’’Noneho tuvuge ko ari ibihuha biri kuvugwa?’’.

Nduhungirehe,ati:’’Amakuru yose arahita tukabisoma,kugeza ubu nta gisubizo ndabona kuribi, bivuze ko ntabihamya ko ari ukuri’’.

Ifatwa ry’uyu muvugizi w’inyeshyamba za FLN ryemejwe n’amakuru y’abanya Comoros biciye ku rukutwa rwa facebook batangarizaho amakuru atandukanye akomeye muri iki Gihugu “ La Chaine Comorienne” aya makuru avuga ko uyu mugabo yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu ari naho yahise ashyikirizwa igisirikare cy’u Rwanda cyamushakishaga.

Sankara kimwe na Rusesabagina Paul ukuriye ishyaka MRCD ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ni bamwe mu baherutse gushyirirwaho impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi na Leta y’u Rwanda ibashinja ibyaha bitandukanye

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 16/04/2019
  • Hashize 6 years