Amb. Gatete yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Venezuela

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 12/07/2022
  • Hashize 2 years
Image

Ambasaderi Uhoraho mu Muryango w’Abibumbye Claver Gatete, yashyikirije Perezida Nicolás Maduro impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Repubulika ya Venezuela, Igihugu giherereye mu Majyaruguru y’Amerika y’Amajyepfo.

Uwo muhango wabereye mu Biro bya Perezida wa Repubulika ya Venezuela (Miraflores), aho abayobozi bombi bari baherekekwe n’abafasha babo. Venezuela ni kimwe mu bihugu biri mu byo Uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu Muryango w’Abimbuye aba agomba gutsura umubano na byo hamwe na Chile, Columbia na Jamaica.

Amb. Gatete kandi yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Venezuela Carlos Rafael Faría Tortosa, byibanze ku ngamba zigamije kurushaho gushimangira umubano w’u Rwanda na Venezuela.

Abo bayobozi bombi barebeye hamwe uko banoza ubutwererane mu nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi.

Mu Rwanda, igihugu cya Venezuela gihagarariwe n’Ambasaderi Jesús Agustín Manzanilla Puppo washyikirije Perezida Kagame inyandiko zimwemerera guhagararira igihugu cye mu mpera za Kamena umwaka ushize.

U Rwanda na Venezuela birishimira umubano w’imyaka isaga 40 bifitanye. Ubuhahirane bw’ibihugu byombi buracyari hasi ugererayije n’imyaka bimaze bitutse umubano.

Umwaka wa 2012 ni wo ugaragaramo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni zigera ku 109 z’amafaranga y’u Rwanda (amadolari 109) u Rwanda rwohereje muri Venezuela. Ibyo bicuruzwa byari ibikoresho byo mu buzima bwa buri munsi birimo n’ibikozwe mu byuma.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 12/07/2022
  • Hashize 2 years