Amazi ya pisine adakorewe isuku yatera indwara zinyuranye

  • admin
  • 07/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu gihe siporo yo koga ifatwa nka bumwe mu buryo bwo gutuma umuntu agira ubuzima bwiza, abaganga bavuga ko kutita ku isuku ya pisine byatera indwara zinyuranye zirimo umwijima wo mu bwoko bwa A, impiswi n’izindi ndwara zo mu nda.

Mu mezi 3 gusa Mukamazimpaka Catherine w’imyaka 60 nyuma y’igihe kirekire agendera ku mbago yahisemo kuzireka nyuma yo guhitamo gukora imyitozo yo koga muri piscine. Ibi byatumye akira umugongo yari amaranye igihe kirekire.

N’ubwo iyi siporo ifatwa na benshi nk’ifite akamaro gakomeye, Dr. Menelas Nkeshimana umuganga w’indwara z’umubiri mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, avuga ko aha hantu bogera hadakorewe isuku ihanitse hashobora gutera indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa A ndetse n’izindi ndwara zo mu nda.

Bamwe mu bakozi bo mu mahoteli bashinzwe imikoreshereze y’aya mazi yo kogeramo bavuga ko hari amabwiriza ahabwa abaza koga kugira ngo babashe kumenya ibikwiye kwitabwaho mbere yo kujya koga.

Dr. Nkeshimana avuga ko ikigero cy’umuti ushyirwa muri aya mazi cyajya kigenzurwa neza ndetse n’abakora iyi myitozo yo koga ubwabo bakita ku isuku yabo.

Umuti wa Chroline ni wo wifashishwa mu kwica udukoko muri aya mazi ku buryo bituma amazi yo kogamo aba afite igipimo gihagije cy’umuti wica udukoko.

Hari tumwe mu dukoko twicwa n’uwo muti mu gihe cy’iminota mike ariko hakaba n’utundi dukoko dufata igihe kinini iminota, 16, iminota 45 ndetse n’iminsi 10 kuri tumwe mudukoko kugirango twicwe n’uwo muti.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 07/01/2020
  • Hashize 4 years