Amatora icyo yari avuze byari ukugirango tubone icyizere cyanyu dushobore gukomeza kubajya imbere-Perezida Kagame

  • admin
  • 26/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Kagame yashimiye abaturage ku kizere bamugiriye anabasa kuzakigenderaho bakorera hamwe kugirango igihugu gitera imbere arinako bimakaza imikorere n’imikoranire myiza hagati y’abayobozi n’abaturage kuko ariyo nzira izatuma bimwe mu bibazo bikemuka.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho i Nyamagabe mu ijambo yageje ku baturage basaga ibihumbi 20 baturutse mu turere dutatu aritwo;Nyamagabe, Nyaruguru na Huye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Gashyantare 2019 mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ari kugirira mu ntara y’Amajyepfo.

Perezida Kagame yabwiye abaturage ko yishimiye kongera kugirana ikiganiro nabo nyuma y’icyo yagiranye nabo mu gihe cy’amatora anabashimira ku kizere bamugiriye anabasa icyo kizere ko bazakigenderaho bakorera hamwe kugirango igihugu gikomeze gutera imbere.

Ati”Ndishimye kuba nabonye umwanya wo kuza ngo tuganire. Ubushize, naje hano kubasura, cyari igihe cy’amatora ariko amatora icyo yari avuze nicyo twayakoragamo byari ukugirango tubone icyizere cyanyu dushobore gukomeza kubajya imbere mu gukomeza kubaka igihugu cyacu”.

Akomeza agira ati”Mwaduhaye icyizere, igisigaye ni ugukorera hamwe. Gukorera no gukoresha icyo cyizere bivuze amajyambere, bivuze umutekano tugomba gushingiraho kugira ngo dushobore gukora ibyo tugomba kwikorera kugira ngo dukomeze dutere imbere”.

Perezida Kagame yagarutse ku kiganiro yagiranye n’abayobozi mbere y’uko ahura n’abaturage ba Nyamagabe aho yavuze ko bamuviriye imuzingo ibibazo bihari ndetse n’ikigiye gukorwa ngo bicyemuke.

Ati”Hari ikiganiro twaraye tugiranye n’abayobozi berekana ko hari intambwe yatewe, ariko ko hari n’indi ntambwe ndende tugomba gutera. Uko igihe gihita niko dukwiye kongera intambwe dutera no kugabanya ibibazo duhura cyangwa duhangana nabyo”.

Perezida Kagame yababwiye ko imikorere n’imikoranire myiza,aricyo kintu gihuza ubuyobozi n’abaturage bakabasha gucyemura bimwe mu bibazo bahura nabyo.

Ati”Gukemura ibibazo birabanza bigashingira ku baturage ubwabo. Hari n’urwego rw’ubuyobozi. Hari abaturage, hari abayobozi. Ikindi kiduhuza rero ni imikorere n’imikoranire. Abayobozi bagomba kuba bumva ibyo bakora bakamenya gahunda za leta n’umurongo bagenderaho.

Kuba abayobozi bumva banakurikiza gahunda za leta bigaragarira mu kuntu bazigeza ku baturage. Ukuntu bageza ibitekerezo n’imikorere ku baturage. No kubegera kugira ngo imikorere ibe myiza. Ni ugukora, ni imikoranire”.

Yabagereranyirije imikorere myiza iganisha ku iterambere nk’urugendo rugomba gukorwa kugira ngo rugera aho rwateganyijwe kugera aho bisaba ko uwurukora ava aho ari akava mu kwifuza gusa.

Ati”Ntabwo twagera aho dushaka kugera, ntabwo washaka kugera ahantu ariko utagenze. Urugendo ruragendwa. Ntabwo urugendo ruhera mu byifuzo gusa. Ntabwo wifuza ngo uwampa ngo ngere hariya ngo hanyuma uhagere. Ugomba kugenda urwo rugendo. Iyo mikorere nirwo rugendo”.

Kuba abanyuma ntabwo ari ikibazo cy’imibare ngo ejo uzongera

Perezida Kagame kandi yagrutse ku kibazo cy’uko aka karere ka Nyamagabe gakunze kuza mu myanya yanyuma mu mihigo ababwira ko ibyabaye ari nk’isomo ry’uko bashaka aho bipfira bakazacyemura ikibazo ubutaha bakazaza mu myanya myiza.

Ati”Mu mihigo Nyamagabe ikunze kuba mu ba nyuma. Birumvikana ko hari ikibazo tugomba gukemura. Mwebwe se mwishimira kuba abanyuma kandi hari icyo abantu babikoraho bigahinduka?

Kuba abanyuma ntabwo ari ikibazo cy’imibare ngo ejo uzongera. Njye icyo mbibonamo ni intambwe yo gukemura ibibazo dufite. Uriya mwanya ni nk’igipimo gusa ariko bigaragaza ibibazo abaturage baba bafite kandi bishoboka gukemuka”.





Perezida Kagame yagabiye inka umukecuru witwa Rachel Nyiramandwa ufite imyaka 109 y’amavuko nyuma y’uko imwe muri ebyiri yari yarahawe muri Girinka ipfuye, n’isigaye ikaba itabasha kumuha amata uko abyifuza
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/02/2019
  • Hashize 5 years