Amato abiri manini atwara Peteroli yafashwe n’inkongi y’umuriro mu kigobe cya Oman,Amerika yikoma Iran

  • admin
  • 14/06/2019
  • Hashize 5 years

Inkongi y’umuriro yafashe amato abiri manini atwara peteroli ikoreshwa ku ku isi hose bituma Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi irateranira by’igitaraganya mu mwiherero ku busabe bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Irasuzuma inkurikizi z’amato abili manini cyane atwara peteroli yahiye mu kigobe cya Oman, inzira ikomeye inyuramo peteroli ijya mu bihugu byinshi by’isi. Ibiciro bya peteroli byahise bizamukaho 4%.

Ubwato bumwe ni ubw’Ubuyapani. Ubundi ni ubwo muri Norvege. Yombi yaturikijwe n’ibintu bitaramenyekana, burashya ndetse n’Icyabiteye ntibiramenyekana.

Umutwe wa gatanu w’ingabo z’Amerika zirwanira mu mazi, ufite icyicaro gikuru muri Bahrein, watangaje ko wohereje abatasi. Naho Irani ivuga ko yarangije gutabara abasare 44 b’aya mato ya peteroli.

Iby’aya mato byateye impungenge abayobozi b’isi, muri iki gihe cy’umwuka mubi ugenda wiyongera mu Burasirazuba bwo hagati, by’umwihariko hagati ya Leta zunze ubumwe z’Amerika na Irani.

Umunyamabanga wa Amerika Mike Pompeo yavuze ko ntakabuza ari Iran yihishe inyuma y’iki gitero.

Ati”Urebye uko byabaye,ibi bitero bidafite icyo biturukaho biragaragaza uguhungabana kw’amahoro n’umutekano ku isi.Gushaka guhungabanya umutuzo bw’inzira z’amazi n’ubukangurambaga butemewe bwongera umwuka mubi uterwa na Iran”.

Gusa Minisitiri w’ububanyinamahanga wa Iran,Javad Zarif yahise avuga ko uwucyekwa ataratangira kugaragazwa kuri biriya byabaye mu kigobe cya Oman.Avuga kandi ko nubwo kibaye,ariko cyabanjirijwe n’igitero cyagabwe na Israel ishaka gusenya ibikorwa bya Iran.

Mu kumusubiza,Mike Pompeo yagize ati“Zarif,uratekereza ko ibi bisekeje ariko ntawundi muntu ku isi ubiri inyuma”.

Naho Umuvugizi wa perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Sarah Sanders, yatangaje ko Perezida Trump akurikirira iki kibazo hafi cyane. Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu by’Abarabu, Ligue Arabe, Ahmed Aboul Gheit, yamaganye igikorwa gishobora gutuma umuriro waka mu Burasirazuba bwo hagati.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yamaganye ibitero ibyo ari byose ku mato ya gisivili kandi agaragaza ko afite impungenge z’uko intambara ikomeye ishobora kurota mu kigobe cy’Abarabu.

Amerika irashinja Iran kuba inyuma y’iki gitero cy’umuriro

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 14/06/2019
  • Hashize 5 years