Amateka yisubiyemo Rayon sports yongeye gutsikira ku mukino wa Mbere n’ikipe ivuye mu kiciro cya kabiri

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/12/2020
  • Hashize 3 years
Image

Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutangira Shampiyona inganya n’ikipe ivuye mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kunganya na Rutsiro Fc 1-1 mu mukino wa mbere wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Ni umukino Rutsiro Fc yakiriye kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukuboza 2020.

Ku ikipe ya Rayon Sports amateka yo kunganya ku mukino wa mbere yakinnye n’ikipe ivuye mu kiciro cya Kabiri, yongeye kwisubira kuko umwaka ushize w’imikino, yari yatangiye inganya na Gasogi United yari izamutse mu kiciro cya Mbere ivuye mu cya Kabiri aho icyo gihe banganyije 0-0.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite abarimo Sugira Ernest urwaye na Niyigena Clément wavunitse.

Rutsiro FC, ni ikipe irimo abakinnyi bashya batarayimaramo iminsi ibiri barimo Nova Bayama wari kapiteni nyuma yo gusinya ku wa Kane mu gihe umutoza wayo, Bisengimana Justin, yayihawe mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Munyarugabo Cedrick niwe watsindiye Rutsiro FC ku munota wa 10 ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina. Niyibizi Emmanuel yishyuriye Rayon Sports ku munota wa 74 kuri coup franc.

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga:Kwizera Olivier, Rugwiro Hervé, Niyibizi Emmanuel, Habimana Hussein, Ndizeye Samuel, Ourega Vital, Nishimwe Blaise, Oumar Sidibé, Drissa Dagnogo, Iranzi Jean Claude, na Niyonkuru Sadjati.

Rayon sports yatangiye shampiyona inganya n’ikipe ivuye mu kiciro cya mbere nk’uko byayigendekeye umwaka ushize

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa mbere wa Shampiyona

AS Muhanga 1-1 Etincelles FC
Mukura VS&L 1-3 SC Kiyovu
Sunrise FC 1-3 Gasogi United
Espoir FC 0-0 Bugesera FC
Marines FC 2-0 Gorilla FC
Rutsiro FC 1-1 Rayon Sports FC
APR FC vs Musanze FC (Wasubitswe)
AS Kigali vs Police FC (Wasubitswe)

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/12/2020
  • Hashize 3 years