Amateka yacu arimo icyo turi cyo nk’Abanyarwanda- Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, yasabye Abanyarwanda gahuranira gukora ibyiza bisibanganya isura mbi rwahoranye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igitaramo cy’inkera y’imihigo y’Abagize Umuryango Unity Club Intwararumuri.
Perezida Kagame yavuze ko nta muntu wakwihakana ubunyarwanda uko byagenda kose.
Yagize ati: “Amateka yacu arimo icyo turi cyo nk’Abanyarwanda, wacyanga wagikunda, uri Umunyarwanda kubyikuraho biragoye.”
Yavuze ko umuntu ashobora guhitamo kubwikuraho kandi ko ari uburenganzira bwe, ariko iyo abantu bashishoje bakwiye kwibuka ko ari Abanyarwanda ibindi by’inyongera bidahanagura iyo kavukire ya bo.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu gihe Abanyarwanda bakomeje kwiyumvamo ubunyarwanda baharanira kuba beza.
Ati: “Abanyarwanda kumva Abanyarwanda bameze batya, bafite ibyiza bibaranga, ni yo ntego ya mbere”.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko byose bitagenda neza buri gihe ko umuntu atarangwa n’ibyiza gusa kuko hari impamvu nyinshi zishobora kubitera.
Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rukomeje urugamba rwo kurangwa n’ibyiza kuko hashize imyaka myinshi rurangwa n’ibibi ari yo mpamvu hakomeje gahunda zo guharanira kurangwa n’ibyiza.
Yavuze ko ahenshi ku Isi, bazi u Rwanda neza, ariko hari n’ahandi ku bazi u Rwanda nk’uko rwahoze mu myaka 30 ishize, aho rwaranzwe n’ubwicanyi.
Ati: “Iryo zina turarifite, erega twakoze ishyano pe. Iryo zina dufite tuzaribana igihe kirekire. Ibyanditswe mu gitabo ntibisibangana, ariko ushobora kugabanya ububi bw’iryo zina bitewe n’ibyiza ukora, bitewe n’imibereho y’abantu. Ni rwo rugamba turiho rero”.
Yavuze ko ibyabaye byabaye kandi ko u Rwanda rwifuza ko icyiza gihora kinesha ikibi, izina ry’Abanyarwanda rigahora ryunashywe ku Isi.
Yishimira ko habayeho Unity Club Intwararumuri yimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda kandi ko u Rwanda rugomba guharanira guhindura izina ribi rwahoranye.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ibintu bikigaruka bisa n’amateka u Rwanda rwahozemo.
Ati: “Iyo abantu bafite ibibazo nk’ibyo u Rwanda rwanyuzemo, muri rusange hagomba kuba impinduka tugahinduka mu mikorere, kugira ngo ya mateka twagize agenda ajya inyuma. Tugomba gukora ibintu bisobanurira buri wese ngo u Rwanda ntabwo rukiri rwa rundi, dore ibyo bakora, ukuntu bihindura ubuzima bw’Abanyarwanda”.
Umukuru w’Igihugu yakomoje ku bavuga u Rwanda nabi, ashimangira ko iyo abantu bashyize hamwe bamagana igituma ababavugana nabi babona urwaho, bakabona ko bakoze ubusa.
Ati: “Mukwiye no kwiga Isi mukayimenya, uko iteye. Hanze bazakubwira bati u Rwanda nta Demokarasi, ubuyobozi bw’abicanyi, ndetse bakavuga amazina”.
Yongeyeho ati: “Abo bamvuga cyangwa bavuga mwese, umumenye ukamubaza uti, uri Umubiligi, Umwongereza… Ukamubaza uti, uzi umubare w’abaraye bapfuye mu gihugu cyawe, bazize kubarasa, ukabimwibutsa gusa, none ibyo ni byo uheraho, ujya kubeshya.”
Perezida Kagame yavuze ko hari aho usanga abantu bikuza nkaho bataremwe n’Imana kimwe n’abandi.
Ati: “Ubo se Imana yarabaremye ikabaha ububasha kurusha abandi, abacu bajya kurimbuka bagashira barihe?”
Yibukije Abanyarwanda ko nta muntu ukwiye kuza ngo ababwire uko bagomba kwifata uko yaba asa kose.
Yavuze ko u Rwanda n’amateka yarwo rwanyuzemo nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma Abanyarwanda batamenya kwihitiramo icyo bakora kibateza imbere.
Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko mu gihe ubushobozi bafite batabasha kubukoresha bahinduka abandi.
Yavuze ko ntawashobora kwihanganira ko u Rwanda rwasubira mu mateka rwanyuzemo, icyakora yavuze ko hari ibyo u Rwanda rwihanganira ariko hari umurongo utarengwa.
Yagize ati: “Muri uyu mwaka wa 2024, umuntu akaziza icyo abandi abandi bazize tukicara tukabyemere, tukumva ko ari ko bigomba kugenda? ntabwo ariko bigomba kugenda”.
Yavuze ko Abanyarwanda bagomba kumva ko nta kintu nta kimwe gishobora gusubiza u Rwanda mu mateka mabi cyaciyemo.
Yaburiye abagirira nabi abantu bakagarura amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ko bitazabahira.
Ati: “N’abo twababariye bafungiye ibyaha nk’ibyo[…] yarangiza agasubira, ndetse akogezwa n’abantu bo hanze, ngo barwanira Demokarasi barwanira ibyo ntazi.”
Yavuze ko hagiye kongerwa imbaraga mu guhangana na byo, kandi ko aho u Rwanda rugeze n’ibyo rugezeho, kugerageza kubihungabanya bifite aho bigarukira. Yavuze ko n’uwashaka kubihungabanya bitamushobokera.
Icyo gitaramo cya Unity Club Intwararumuri cyaranzwe no kugusaba kwishimira ibyiza u Rwanda rugezeho, baniyemeje kubisigasira bimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Ni igitaramo cyabanjirijwe n’Ihuriro rya 17 ry’uwo Muryango ahaganiriwe amateka y’u Rwanda n’imiyoborere yarururanze, hagamijwe kubyigiraho hakubakwa u Rwanda rwifuzwa.