Amateka mashya: Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yasabye imbabazi abarokotse Jenoside ya korewe Abatutsi mu Rwanda
Mu izina ry’Abafaransa, Perezida Emmanuel yasabye imbabazi abakiriho barokotse jenoside ya korewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yemera ko igihugu cye cyayigizemo uruhare
Ni ikintu cyari kitezwe, kitavuzwe n’abandi bategetsi b’Ubufaransa bamubanjirije mu myaka 27 ishize nyuma ya jenoside yo mu 1994.
Amaze kuzenguruka mu rwibutso rwa jenoside ya korewe Abatutsi Perezida Macron yavuze ko “jenoside iva kure, itegurwa byitondewe, hagamijwe gukuraho ubuzima bw’undi”.
Ati: “Jenoside ntihanagurika. Ntigira iherezo. Nta kubaho nyuma ya jenoside, habaho kubana nayo, uko bishoboka.”
Perezida Macron yavuze ko U Bufaransa bufite amateka n’uruhare rwa politike mu Rwanda.
Bityo ko bufite n’inshingano yo “kwemera akababaro bwateye Abanyarwanda butuma bifata igihe kinini cyane nta bushakashatsi ku gushaka ukuri bukorwa.”
Yavuze ko nyuma y’imyaka 27 uyu munsi aje “kwemera uruhare rwacu”, no kwemera gufungura ubushyinguranyandiko bwose ku mateka y’ibyabaye.
Ati: “Kwemera uruhare rwacu bidushyiraho ideni ku bishwe nyuma y’igihe kinini cyo guceceka. Ku bariho bo dushobora, nibabyemera, kubahoza agahinda.
“Muri iyo nzira, abaciye muri iryo joro wenda bashobora kubabarira, bakaduha impano yo kutubabarira“.
Uru ruzinduko rw’amateka rubonwa nk’intambwe ikomeye itewe n’u Bufaransa mu gushimangira umubano w’icyo Gihugu n’u Rwanda, rukaba runabaye urwa mbere Perezida Macro agiriye mu Rwanda kuva mu 2017 ubwo yatorerwaga kuyobora u Bufaransa.
Uru ruzinduko kandi rubaye urwa kabiri rukozwe n’Umukuru w’Igihugu w’u Bufaransa mu Rwanda kuva mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi; ruje rukurikira urwa Nicolas Sarkozy yagiriye mu Rwanda mu mwaka wa 2010.
Yaboneyeho gusaba imbabazi z’uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside, avuga ko aribwo buryo bwiza bwo gukomeza gufatanya n’u Rwanda mu gutegura ejo hazaza heza.
Ati”Kwemera aya mateka n’uruhare rwacu, ni ikimenyetso kidashidikanywaho. Tubikoze ku bushake, tubyikorera. Ni umwenda ku nzirakarengane nyuma y’igihe kirekire ducecetse. Ni impano ku bakiriho bagifite ububabare baramutse babitwemereye, twafatanya kubagabanyiriza umubabaro.
Iyi nzira yo kuzirikana, binyuze mu madeni n’impano zacu, biraduha icyizere ko tuzayasohokamo twese dufatanyije. Muri iyo nzira, abanyuze muri iri joro ribi nibo bashobora kutubabarira, bakaduha impano y’imbabazi.”
Yavuze ko Jenoside itagwa nk’imvura ahubwo itegurwa binyuze mu kwigarurira imitima y’abazayikora n’uburyo izakorwamo kugeza ishyizwe mu bikorwa.
Ati “Jenoside ntigereranywa, irategurwa, iba ifite amateka. Irihariye. Jenoside yari ifite umugambi. Abicanyi bari bashishikajwe no kumaraho Abatutsi. Abagabo, abagore, ababyeyi n’abana babo. Ni ubusazi bwatwaye abageragezaga kubwitambika bose ariko ntibwigeze buhindura umugambi bwari bwatangiranye.”
Perezida Macron yagize ati “Jenoside ihera cyera cyane, irategurwa. Ihuma amaso imitima y’abantu igamije kubakuramo ubumuntu. Itangirira mu bitekerezo, mu kumvikanisha ko bamwe baruta abandi hifashishijwe ibimenyetso by’abahanga.”
Perezida Macron yavuze ko bitangira abantu bacunaguzwa umunsi ku munsi, batandukanywa, bajyanwa ahantu hihariye nyuma urwango rugakura rukavamo irimbura.
Ati “Jenoside ni ikintu kidashobora gusibingana. Ntidushobora kubaho ngo tuyibagirwe, tubana nayo uko dushoboye.”
Icyakora, Perezida Macron yavuze ko u Bufaransa atari bwo bwatumye abishe Abatutsi kubikora, nubwo yemera ko igihugu cye ntacyo cyakoze.
Ati “Abicanyi birukaga ibishanga, imisozi no mu nsengero ntabwo babikoze mu isura y’u Bufaransa. Ntabwo u Bufaransa bwabaye umufatanyacyaha Icyakora u Bufaransa bufite uruhare mu mateka na politiki ku Rwanda. Bufite inshingano zo kwemera ko guceceka kwabwo kw’igihe kirekire bwanga kugaragaza ukuri, byateje akababaro Abanyarwanda.”
“Ubwo mu 1990 bwivangaga mu makimbirane butazi inkomoko, byatumye butumva amajwi y’ababuburiraga cyangwa se bubima amatwi bwibwira ko buzabasha kuyahagarika.”
Macron yavuze ko u Bufaransa bwimye amatwi u Rwanda ubwo Jenoside yatangiraga, na nyuma yo kubimenya ntibwaha agaciro ingaruka zayo.
Ati “U Bufaransa ntabwo bwigeze bwumva ko kwitambika muri ibyo bibazo by’akarere n’intambara, kwari ukwifatanya n’ubutegetsi butegura Jenoside. Bwirengagije impuruza z’indorerezi, bugira uruhare rukomeye mu gufatanya na leta yateguye ikibi nubwo bwo bwashakaga kubikumira.”
U Rwanda rwashyize hanze raporo yarwo ishimangira ko u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bwari buzi neza umugambi wo kubarimbura wari umaze igihe utegurwa.
Iyi raporo yamuritswe kuri wa 19 Mata 2021, nyuma yo gusobanurirwa Guverinoma y’u Rwanda. Yakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika gitanga ubufasha mu by’Abanyamategeko, Levy Firestone Muse.
Umunyamategeko Bob Muse uri mu bayikoze ni we wayisobanuriye Guverinoma y’u Rwanda mu Nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro.
Iyi raporo ifite amapaji agera kuri 600 yiswe “A Foreseeable Genocide: The Role of the French Government in Connection with the Genocide against the Tutsi”, bishatse kuvuga “Jenoside yagaragariraga buri wese: Uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.’’
Yibanze ku ruhare rw’u Bufaransa mbere ya Jenoside, igihe yakorwaga na nyuma yayo kugeza uyu munsi.
Iyi raporo ivuga ko “ntacyo u Bufaransa bwakoze ngo buhagarike’’ Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko mu myaka yakurikiyeho bwakomeje guhishira uruhare rwabwo no gucumbikira abagize uruhare muri Jenoside.
Yerekana ko mu myaka yagejeje kuri Jenoside, uwari Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand n’ubutegetsi bwe bari bazi neza imyiteguro yakorwaga ya Jenoside ariko bakomeza gufasha Leta ya Juvénal Habyarimana.
Abanditsi bayo bavuga ko “Guverinoma y’u Bufaransa yari izi neza iby’umugambi wategurwaga.’’
Raporo y’u Rwanda yagiye hanze nyuma y’iminsi 25 u Bufaransa na bwo bushyize hanze raporo yabwo yakozwe n’abanyamateka n’abashakashatsi 13 b’Abafaransa.
Iyo raporo yitiriwe Duclert yagaragaje ko u Bufaransa bwagize “Uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo hagati ya 1990-1994.
Umunyamateka Vincent Duclert wayoboye Komisiyo yakoze raporo, yashyizweho na Perezida Emmanuel Macron ku wa 9 Mata 2021 ni bwo yayishyikirije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.
Iyi raporo yiswe “France, Rwanda and the Genocide against the Tutsi”, Kagame yashyikirijwe na Vincent Duclert, impuguke mu mateka yari iyoboye komisiyo y’abantu 13 bakoze iyo raporo, bashyizweho na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron mu 2019.
Igaragaza ko u Bufaransa bwari bufite amakuru ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimo gutegurwa, ariko ikarenga igashyigikira “buhumyi” Leta y’u Rwanda icyo gihe