Amatariki y’ingenzi yaranze urugamba rw’Inkotanyi rwo guhagarika Jenoside

Ku itariki ya Mbere Ukwakira 1990, Ingabo za FPR Inkotanyi -Rwanda Patriotic Army (RPA) zatangije urugamba rwo kubohora igihugu. Nyuma y’imyaka ine izi ngabo zari zigizwe ahanini n’urubyiruko zatangije urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora igihugu mu maboko y’abicanyi.

Aya ni amwe mu matariki y’ingenzi yaranze urugamba rwo guhagarika Jenoside:

Tariki ya 9 Mata 1994: Ingabo za RPA zagabye igetero mu Ruhengeri n’i Byumba zigamije guhagarika Jenoside.

Tariki ya 11 Mata 1994: Umutwe wa mbere w’ingabo za RPA wageze ku Nteko Ishingamategeko ku Kimihurura uje gufasha batayo ya gatatu yari ihari ngo bakomeze guhagarika Jenoside.

Tariki ya 14 Mata 1994: Ingabo za RPA zafashe Komini Murambi, aho zasanze Abatutsi basaga 5000 bamaze kwicwa.

Tariki ya 23 Mata 1994: Ingabo za RPA zatangiye gutwa abo zari zarokoye mu duce twa Byumba na Gahini

Tariki ya 25 Mata 1994: Ingabo za RPA yatabaye abari bahungiye muri Stade Amahoro.

Tariki ya 30 Mata 1994: Ingabo za RPA zafashe Umujyi wa Rusumo.

Tariki ya 9 Gicurasi 1994: Bamwe mu bari barahunze bagarutse mu Rwanda. RPA yari imaze kubohora agace k’amajyepfo ashyira uburasirazuba.

Tariki ya 13 Gicurasi 1994: Ingabo za RPA zakomeje kurokora abari bihishe hirya no hino.

Tariki ya 16 Gicurasi 1994: Ingabo za RPA zafashe Akarere ka Bugesera zikiza n’abasaga 2000 bari muri Kiliziya ya Ntarama

Tariki ya 18 Gicurasi 1994: Ikoresheje Radio Muhabura, FPR yabwiye abaturage uduce turimo umutekano.

Tariki ya 20 Gicurasi 1994: FPR yakomeje kurokora abicwaga mu Karere ka Bugezera.

Tariki ya 22 Gicurasi 1994: Ingabo za RPA zafashe Ikibuga cy’indege cya Kanombe n’Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe.

Tariki ya 30 Gicurasi 1994: Ingabo za RPA zakomeje kurokora abicwaga, ndetse zikomeza zigana i Gitarama.

Tariki ya 31 Gicurasi 1994: Abanyamakuru Mpuzamahanga baje i Kigali mu duce twari twamaze kubohorwa na RPA.

Tariki ya 2 Kamena 1994: Ingabo za RPA zafashe Umujyi wa Kabgayi i Gitarama ndetse zirokora benshi bari bahari.

Tariki ya 7 Kamena 1994: Abaturage bo mu duce kwa Nyanza na Ruhango basubiye mu ngo zabo kuko Ingabo za RPA zari zamaze kuhafata.

Tariki ya 7 Kamena 1994: Ingabo za RPA zafashe ku Rucunchu, ibirindiro bine bya gisirikare n’ikiraro cya Musambira.

Tariki ya 16 Kamena 1994: FPR yarokoye abantu 3000 bari bafashwe bugwate muri St Famille no mu nkengero zayo.

Tariki ya 18 Kamena 1994: Imirwano yarakomeje muri Kigali. FPR yakomeje yerekeza i Butare na Kibuye, guverinoma y’abicanyi ikomeza guhunga.

Tariki ya 25 Kamena 1994: Ingabo za RPA zakomeje kubohora uduce dutandukanye, ingabo zakoraga Jenoside nazo zikomeza guhunga.

Tariki ya 30 Kamena 1994: Ingabo za RPA zahurije hamwe uduce zari zafashe muri Kigali, abandi bakomeza iya Butare.

Tariki ya 30 Kamena 1994: Ingabo za RPA zigaruriye ibice bitandukanye bya Kigali, Gitarama na Butare.

Tariki ya 1 Nyakanga 1994: RPA yakomeje kuvura inkomere zacitse ku icumu ndetse n’abasirikare mu ngoro y’Inteko Ishingamategeko.

Tariki ya 2 Nyakanga 1994: Ingabo za RPA zakomeje kwigarurira ibice bya Kigali n’ibindi bice byo mu Majyepfo no mu Majyaruguru.

Tariki ya 4 Nyakanga 1994: Ingabo za RPA zafashe Umujyi wa Kigali na Butare, iba imwe mu ntambwe ikomeye yo guharika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki ya 5 Nyakanga 1994: Ingabo za RPA zarokoye ababikira 24 barimo n’Ababiligi babiri bari i Butare.

Tariki ya 8 Nyakanga 1994: Ingabo za RPA zatangiye kugenzura umupaka w’u Rwanda n’u Burundi ndetse ziha inzira abagarukaga mu Rwanda

Tariki ya 12 Nyakanga 1994: Ikinyamakuru “The New York Times” cyatangaje ko Umujyi wa Kigali urimo ituze ndetse abantu batangiye kuwugarukamo.

Tariki ya 13 Nyakanga 1994: Ingabo za RPA zafashe Umujyi wa Ruhengeri wari ibirindiro bikomeye by’abakoraga Jenoside.

Tariki ya 15 Nyakanga 1994: Radio Rwanda yongeye kumvikana ikoresheje ibikoresho bya Radio Muhabura.

Tariki ya 17 Nyakanga 1994: Ingabo za RPA zafashe Umujyi wa Gisenyi ndetse zirokora abicwaga.

Tariki ya 18 Nyakanga 1994: Ingabo za RPA zatangaje ko imirwano ihagaze.

Tariki ya 19 Nyakanga 1994: FPR yatangaje ko hashyizweho Guverinoma y’Ubumwe. Uwo munsi, Pasteur Bizimungu yarahiriye kuba Perezida, Gen. Maj Paul Kagame arahirira kuba Visi Perezida naho Faustin Twagiramungu arahirira kuba Minisitiri w’Intebe.


Salongo Richard/MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe