Amashuri yigenga abanza yemerewe gukomeza kwigisha mu ndimi z’amahanga

  • admin
  • 02/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Abahagarariye amashuri abanza yigenga bishimiye imyanzuro yavuye mu biganiro byahuje Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’amashuri abanza yigenga. Ni ibiganiro byabereye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere tariki 02 Ukuboza 2019.

Ni ibiganiro byibanze ahanini ku itegurwa ry’umwaka w’amashuri utaha wa 2020 ndetse n’uburyo bwo kunoza ireme ry’uburezi hanaganirwa n’aho gahunda yo kwigisha mu Kinyarwanda ihagaze.

Ababyitabiriye kandi bagarutse ku ngingo yerekeranye n’imyigishirize y’indimi mu mashuri abanza, by’umwihariko bagaragaza imbogamizi z’uko bari baherutse gusabwa kwigisha amasomo mu kinyarwanda guhera mu mashuri y’incuke kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, mu gihe amenshi muri ayo mashuri yari amenyereye kwigisha mu cyongereza.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, yabamenyesheje ko mu rwego rwo kwirinda impinduka za hato na hato, ayo mashuri yemerewe gukomeza gutanga amasomo mu rurimi rw’icyongereza, ariko n’izindi ndimi bakajya bazigisha abanyeshuri.

Yagize ati “Dushingiye ku byo mwasabye, ni byiza ko tutahuzagurika. Ni byiza ko twakwigisha mu rurimi rw’icyongereza kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza (P1) kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza(P6).”

Ati “Icya kabiri, ni byiza ko twakora uko dushoboye kose kubera icyuho dufite tuzi mu ndimi zose muri rusange ari zo ikinyarwanda, icyongereza n’igifaransa, ariko icyongereza gifite akarusho kuko ari rwo rurimi amasomo agomba gutangwamo (medium of instruction) kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatandatu w’amashuri abanza. Ariko ikinyarwanda na cyo kigomba kwigishwa cyane kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatandatu w’amashuri abanza nk’uko bisabwa, ndetse ngira ngo biranakomeza mu mashuri yisumbuye.

Abitabiriye ibiganiro bahagarariye ibigo bishimiye ibyavuye muri ibyo biganiro

Minisitiri Mutimura yasabye abahagarariye ibigo by’amashuri abanza yigenga ko bagomba kwibuka ko umunyeshuri iyo ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza agomba gutangira kwiga igifaransa, abibutsa ko abanyeshuri basoje umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye bazajya bakora ikizamini cy’ururimi rw’Igifaransa.

Minisitiri Mutimura ati “Ibyo rero bisaba ko atari urwego rwacu gusa rwa politiki rubibasaba, rubibakangurira, runabibahamo umurongo, icyo tubasaba ni uko munoza imyigishirize y’izo ndimi mu mashuri.”

Ubwo yabagezagaho ubwo butumwa, ababugezwagaho ntibahwemaga kumukomera mu mashyi, bagaragaza ko banyuzwe n’ibyo babwiwe.

Nsengiyumva Eliphaz wari uhagarariye ishuri riri i Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko kwigisha ururimi rw’ikinyarwanda ari byiza ariko ngo nishimiye ko bemerewe kwigisha indimi z’amahanga kuko ari amarembo yagutse abageza ku kubona ibyo abandi babatanze.

Akomeza agira ati” Ibyo bizafasha abana bacu kumenya ibiri hanze bakore ubuvumbuzi n’ubushakashatsi, ubutabire n’ibindi, kuko biri mu ndimi z’amahanga. Tutabyigishije neza rero twagumana ibyo dusanzwe dufite gusa, ariko udushyashya ntitutubone kuko imiryango yo kumenya ibyo abandi bagezeho dukeneye yaba ifunze“.

Kubera iyo mpamvu ngo ibyo babishimiye abayobozi ba Minisiteri y’Uburezi bari barangajwe imbere na Minisitiri.

Naho uwitwa Rudasingwa Pierre wari uhagarariye ishuri riherereye Gatenga mu Karere ka Kicukiro yavuze ko ataribo barose inama iba kuko bari bafite byinshi bagombaga gusobanuza bigendanye n’amakuru yagiye acicikana yo kwigisha mu Kinyarwanda ariko ngo amatsiko arashize.

Akomeza agira ati”Umwanzuro uvuyemo ni mwiza uradushimishije kuko batwemereye gukomeza kwigisha nk’uko twari dusanzwe twigisha, tugashyira imbaraga mu kinyarwanda, indimi z’amahanga na zo tukazigisha, tukava mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatandatu twigisha mu cyongereza.”

Kuba bamwe mu banyarwanda bafite imiryango mu mahanga ndetse abenshi bakaba bakunze kujyayo gushakirayo imibereho,abari bahagarariye ibigo muri iyi nama bagaragaje ko kwigisha abana bato indimi z’amahanga bizabafasha kwisanzura no gushakisha imibereho mu bindi bihugu ubwo bazaba bakuze.




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 02/12/2019
  • Hashize 4 years