Amashirakinyoma ku bagande bane bafungiye mu Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Abagande bane bafatiwe mu Rwanda ku ya 20 Nzeri nyuma yo kurenga ku mategeko yo kwinjira mu Rwanda banyuze mu nzira zitemewe n’ amategeko, zizwi nka “panya” banyuze mu Karere ka Burera. Abo bagande barimo umugabo umwe n’abagore batatu, kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Cyanika.

Nyamara Ibitangazamakuru byo muri Uganda bigenzurwa na CMI bikomeje gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma ko hari Abagande bafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko nk’uko Abagande babikorera abanyarwanda batuye muri Uganda

Polisi ya Cyanika yemeje ko bataye muri yombi abenegihugu ba Uganda mu buryo bukurikije amategeko kuko bahisemo gukoresha inzira zitemewe, nyamara nta Mugande wo mu Rwanda wangiwe umudendezo wo kwambuka no kugenda mu gihugu cy’u Rwanda.

Abantu batawe muri yombi barimo Spencer Sabiiti w’imyaka 29, wari uturutse mu Karere ka Musanze. Byemejwe ko Sabiiti ari umwarimu mu ishuri ribanza rya Musanze. Abajijwe yavuze ko yaragiye i Kisoro hakurya y’umupaka mu gihugu cye. Nyiramutuzo Peruth w’imyaka 25 yatawe muri yombi ubwo yavaga i Kisoro anyuze mu nzira zitemewe. Yavuze ko aje mu Rwanda gusura umuryango we.

Nayebare Gloria, w’ imyaka 25, undi mwarimu yafashwe ubwo yinjiraga mu yindi nzira ya “panya”. Undi ni Kabanyana Annet w’imyaka 30, na we akaba umwarimu, ukora mu Karere ka Rubavu.

Nk’uko abayobozi bo muri Burera babitangaza, haribazwa impamvu aba bane bahisemo gukoresha inzira zitemewe kandi buri munsi Abagande binjira, cyangwa bakava mu Rwanda mu bwisanzure bakoresheje kwambuka ku mugaragaro ku mupaka wa Cyanika.

Ku wa gatandatu, tariki ya 25 Nzeri, kunkuta za Twitter ndetse n’ ibitangazamakuru muri Uganda byashyiragaho ingingo zishimangira ko “Abagande bafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko,” bagaragaza ko badashishikajwe n’ukuri.

Ibinyamakuru biyobowe n’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda, CMI, bihora bigerageza gushyiraho uburinganire bw’ibinyoma hagati yabo n’abayobozi b’u Rwanda. Inzego z’umutekano za Uganda zihora zitoteza no guhohotera abenegihugu b’u Rwanda, mu buryo butemewe zikabafunga nta mpamvu, zikabica urubozo nyuma zikabajugunya ku mipaka.

Ku rundi ruhande, nta Mugande wigeze afungirwa mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, cyangwa ngo akorerwe ihohoterwa iryo ari ryo ryose bitandukanye cyane n’ibibera kubanyarwanda bafatwa na CMI ikabakoresha uko yishakiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abayobozi bavuga ko Abagande bane bafunzwe mu gihe hagitegerejwe ko imanza zabo ziburanishwa.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/09/2021
  • Hashize 3 years