Amakuru yagiye ahagaragara nuko Abiyahuzi bagabye ibitero Bruxelles byari byarateguriwe u Bufaransa

  • admin
  • 11/04/2016
  • Hashize 8 years

Umwe mu bagabye ibitero ku kibuga cy’indege n’‘ahategerwa Gari ya moshi mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi yavuze ko ku ikubitiro bari bafite umugambi wo kugaba iki gitero mu Bufaransa.

Mohamed Abrini watawe muri yombi ku wa Gatanu yabwiye ubushinjacyaha ko we n’itsinda bari bafatanyije bahisemo kugaba ibitero i Bruxelles kuko ariho hari habegereye nyuma yaho mugenzi wabo Salah Abdeslam ukekwaho uruhare mu bitero byagabwe i Paris mu Bufaransa atawe muri yombi.

Ku itariki 13 Ugushyingo 2015 nibwo mu mujyi wa Paris hagabwe ibitero bihitana abantu 130.

Ku itariki ya 22 Werurwe ibindi bitero byagabwe ku kibuga cy’indege n’ahategerwa gari ya Moshi i Bruxelles abagera kuri 32 barapfa.

Ibitero byombi byigambwe n’umutwe wa Islamic State ukorera muri Iraq na Syria.

Abrini unakekwaho kugira uruhare rukomeye mu bitero by’i Paris yavuze ko Abdeslam akimara gutabwa muri yombi ku itariki 18 Werurwe, batunguwe n’umuvuduko polisi yari ifite bahitamo guhindura aho batera ibisasu.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko Abrini w’imyaka 31 ufite inkomoko muri Maroc yanemeye ko ariwe muntu wa gatatu mu bagabye ibitero ku kibuga cy’indege i Bruxelles aho yari yambaye ingofero y’umukara n’ikote.

Uyu mugabo yatawe muri yombi hamwe n’abandi bantu batatu barimo uwitwa Herve BN bivugwa ko afite ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Yanditswe na Eddie Mwerekande/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/04/2016
  • Hashize 8 years