Amakosa 7 abasore b’abanyarwanda bashinjwa n’abakobwa mu rukundo

  • admin
  • 21/09/2018
  • Hashize 6 years

Ubushakashatsi Muhabura.rw yakoze bwagaragaje ko hari amwe mu makosa aranga abasore b’abanyarwanda mu rukundo. Twegereye abakobwa banyuranye bafite inshuti z’abahungu bakundana bari hagati y’imyaka 18-30. Batubwira amwe mu makosa babona aranga abasore muri rusange.

Amakosa 7 abasore b’abanyarwanda bashinjwa n’abakobwa mu rukundo

Aya ni amakosa/ingeso mbi yahuriweho na benshi muyo abasore b’abanyarwanda bakora mu rukundo

1.Gukunda imibonano mpuzabitsina cyane

N’ubwo muri kamere y’umugabo arangwa no gushaka gukora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi kurusha umugore, abakobwa twaganiriye batubwiye ko babona abahungu b’abanyarwanda bikundira kuryamana gusa kuruta urukundo.

Abakobwa benshi twaganiriye bahurije kuri iyi ngingo. Umuhungu aragutereta ,kabiri gatatu indi nshuro atangira kugusaba ko mwaryamana, aya ni amagambo ya Mukabarisa Sophie umwe mu banyarwandakazi twaganiriye. Abenshi barabipfa kuko abanyarwandakazi bamaze kurambirwa ko abasore basigaye bitiranya urukundo no kuryamana. Hakaba n’abagwa muri uyu mutego wo gupfundura agaseke igihe kitageze kubera

2.Kurutisha abakunzi babo umupira w’amaguru

N’ubwo umupira w’amaguru ari mwiza kandi ukundwa na benshi, abasore b’abanyarwanda bo nabo baza mu ba mbere bawitabira. Ikibabaza abakobwa ni uko inshuti zabo zikunda umupira cyane bakagera n’aho usanga ibyo urukundo batabiha agaciro.

Umulisa yatugejejeho agahinda ke muri aya magambo” Umuhungu dukundana akunda Arsenal byo gupfa. Naramubajije nti “ ese ndamutse ndwaye , nkagusaba ko ungeraho ariko uri kureba umupira ukomeye wa Arsenal byagenda gute?” Atazuyaje yahise ambwira ko yabanza akawurangiza ,akungeraho nyuma. Nahise numva ko ntamurutira ikipe ye kandi narabyakiriye.”

Hari abasore benshi bafite inshuti z’abakobwa barutisha ruhago. Ukuba utamubwira ibyo kwita ku mukobwa w’inshuti ye kandi hari umupira ukomeye w’ikipe afana.

3.Kutamenya gutereta, gutetesha no gukundwakaza

Muri ubu bushakashatsi kandi twasanze abakobwa b’abanyarwandakazi bashinja abasore ko batazi kwerekana urukundo. Mu bushakashatsi twakoze , abakobwa badutangarije ko abasore b’abanyarwanda batazi gukundwakaza, gutetesha abakobwa bakundana.

Usanga ngo umusore w’umunyarwanda mukundana ariko gutanga keya(care) byo byaramwihishe. N’ubwo yaba ahembwa neza cyangwa afite uko ahagaze neza , usanga atazi gusohokana inshuti ye, kumutungura ngo abe yamugenera impano, cyangwa kumukorera ikindi gikorwa kimushimisha. Abakobwa twaganiriye batubwiye ko abasore b’abanyarwanda bazi gutereta ari bake kandi wababara.

4.Kutagira urukundo rumwe

Ni akateye abasore b’abanyarwanda ngo benshi bigize abahehesi. Ni ingeso igenda ikura uko imyaka igenda ihita indi igataha. Kubona umusore ngo waha urukundo ukizera ko atazaguca inyuma biragoye. Kuba umuhungu akundana n’umukobwa ntibimubuza no kugenda yibariza izina abandi bakobwa. Aho imbuga nkoranyabantu zaziye, ho ngo byahinduye isura.

5.Kugendera mu bigare

Iri ni irindi kosa abasore bashinjwa. Guha agaciro gahunda z’inshuti ze cyane ku buryo iz’umukobwa w’inshuti ye y’umukobwa ziza nyuma. N’ubwo iri kosa ngo ridahurirwaho n’abasore benshi, ariko hari ababigira.

6.Gukunda ibisindisha cyane

Abasore b’ubu basigaye ngo bikundira akabari. Ni bake mu basore b’abanyarwanda wasanga badafata ku gahiye( inzoga). Hari igihe umukobwa aba akunda umuhungu ,ibyangombwa byose amwifuzaho byose abyujuje ariko bagapfa ko yikundira agatama. Usanga bibangamira abakobwa gukundana n’abasore babaswe n’inzoga n’ubwo atari bose. Ibi ahanini ariko ngo biterwa n’ibigare twabonye haruguru.

Twifuje kumenya impamvu usanga bamwe mu bakobwa nabo banywa ibisindisha kandi bakinubira ko abasore banywa inzoga, Diane adusubuziza muri aya magambo.

Agira ati ” Kera sinannywaga inzoga ariko kubera gukundana n’umuhungu uzikunda byabuze urugero, nanjye natangiye kubyiga. Si uko nari nzikunze ariko iyo twaganiraga yanyweye inzoga njyewe ntazo nanyweye, byarambangamiraga cyane. Aho kumureka nahisemo kugendera mu nzira ye. Abakobwa benshi ubona hanze aha bakunda agasembuye si uko aba ariko bahoze , babyigishwa n’abasore bakundana.”

7.Kwirarira

Abasore benshi bazi ko gutereta ari ukwirarira. Abasore b’abanyarwanda ngo burya kugira ngo agaragaze ko akunda umukobwa ni ukumukemurira utubazo twe twose. Bibangamira abakobwa kuko aho gukomeza kumufata nk’umukunzi ahinduka umuterankunga ubundi akishakira undi uzi kwerekana urukundo adasheta amafaranga no kwirarira . Iyi ikaba ari nayo mpamvu abakobwa badusobanuriye ituma basigaye barabaye abakuzi b’amenyo(Mu mvugo y’abubu).

Chantal agira ati “Iyo ukundanye n’umusore atangira kukwereka ko afite ubushobozi n’amafaranga aho kuguhata urukundo. Nawe rero wabona ko aricyo agukangisha ukayamurya ubundi agasigara yicuza. Impamvu ni uko aba ashaka kugufata nk’igicuruzwa. Sinzi impamvu abasore batazi gutereta batiyemeye. Twayabarya ngo abakobwa b’ubu..”

Aya ni amwe mu makosa abanyarwadakazi twaganiriye badutangarije. Ese wowe uremeranywa nabo? Hari ayo ubona bibagiwe cyangwa bashyizemo atariyo? Andika igitekerezo cyawe ahabugenewe.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 21/09/2018
  • Hashize 6 years