Amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ahatanira kuzamuka mu cyambere

  • admin
  • 21/07/2016
  • Hashize 8 years

Amakipe 8 yo mu cyiciro cya kabiri yabashije kurenga amatsinda, akagera muri ¼, yaraye amanyekanye nyuma y’imikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona y’iki cyiciro yabaye kuri uyu wa Gatatu twasoje.

Imikino ya ¼, ikaba iteganyijwe kuri iki Cyumweru, aho amakipe 4 ya mbere muri buri tsinda, irya mbere n’irya kabiri, ariyo yakomeje. Amakipe yo mu itsinda rya mbere azakina ¼, harimo; Vision FC ifite amanota 41 ku mwanya wa mbere, ndetse na Vison JN, United Stars na Sorwathe FC, zose zifite amanota 38, ariko zigatandukanywa n’umubare w’ibitego zizigamye. Mu itsinda B, amakipe yabashije kugera muri ¼, ni: Pepiniere FC ifite 48, Etoile de l’Est ifite 47, Interforce FC ifite 44 ariko nayo ikaba irusha ibitego Kirehe FC ya kane banganya amanota (29 na 17 uko zikurikirana).

Iyi mikino ya ¼, hazabamo umukino ubanza n’uwo kwishyura, aho ikipe zizatsinda zizakina muri ½, naho izizagera ku mukino wa nyuma, zizabona amahirwe yo gusimbura AS Muhanga na Rwamagana City FC mu cyiciro cya mbere, mu mwaka utaha w’imikino 2016/17.

Uko umunsi wa 22 wagenze mu cyciciro cya kabiri kuri uyu wa Gatatu

Itsinda A

Intare FC 2-3 Sorwathe FC

Vision JN 3-0 Gitikinyoni FC

Vision FC 1-2 La Jeunesse FC

Hope FC 0-1 United Stars

Esperance SK 3-0 Gasabo United FC

Itsinda B

Nyagatare FC 1-0 Isonga FC

Miroplast FC 3-0 Aspor FC

Rugende Training Center 1-1 Interforce FC

Pepiniere FC 2-1 Kirehe FC

SEC Fc 1-3 Akagera FC

Heroes FC 1-1 Etoile de l’ Est FC


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/07/2016
  • Hashize 8 years