Amakipe 13 azitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup arimo TP Mazembe amaze kumenyekana

  • admin
  • 19/06/2019
  • Hashize 5 years

Amakipe 13 arimo abiri yo mu Rwanda, ndetse na TP Mazembe yo muri DR Congo, yemeje ko azitabira CECAFA izabera mu Rwanda Kuva tariki 07 kugeza tariki 21 Nyakanga 2019.

Ni irushanwa rihuza amakipe yo mu karere k’Afurika y’i Burasirazuba, rikaba riterwa inkunga na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, rigahuza amakipe yabaye aya mbere muri ibi bihugu ndetse n’andi makipe atumirwa.

Umwaka ushize iri rushanwa ryegukanwe na Azam FC itsinze mucyeba wayo Simba SC mu mujyi wa Dar es Salaam muri tanzania.

Umunyamabanga mukuru wa CECAFA Kagame Cup,Nicholas Musonye yavuze ko kuba bagiye kurushanwa mu gihe u Rwanda rwihiza imyaka 25 y’ubwigenge ari ibintu bishimishije.

Ati”Nk’uko mubizi,uyu mwaka ubaye uwa 25 u Rwanda rubonye ubwigenge bityo irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019 rihuriranye n’ayo mateka akomeye mu gihugu gikomeye nk’u Rwanda”.

Magingo aya kandi usibye ayo 13 amaze kwemera kwitabira irushanwa,hategerejwe andi makipe yatumiwe ariko ataremeza ko azitabira arimo Motema Pembe (DRC) ndetse na Big Bullets (Malawi), hakazatangazwa amakipe azitabira bidasubirwaho kuri uyu wa Gatanu, ari nabwo hazatangazwa amatsinda.

Amakipe amaze kwemera kwitabira kugeza ubu:

Rayon Sport na APR FC (Rwanda)

Gor Mahia na Bandari (Kenya)

Azam na KMC(Tanzania)

KCCA na Proline (Uganda)

KMKM (Zanzibar)

AS Ports(Djibouti)

Heegan(Somali)

TP Mazembe(DRC)

Green Buffaloes (Zambia)

Irushanwa riteganyijwe gukinirwa mu mijyi itatu y’u Rwanda irimo umujyi wa Kigali,Rubavu no mu karere ka Huye aho ibi bizafasha bamwe mu baturage gukurikirana iri rishanwa nk’uko umunyamabanga mukuru waryo Nicholas Musonye yabitangaje kuri uyu wa Gatatu.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 19/06/2019
  • Hashize 5 years