Amajyepfo:Guverineri mushya CG Gasana yabwiye abo bagiye gukorana ibintu bitandatu bagomba kwitwararika
- 26/10/2018
- Hashize 6 years
Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yabwiye abakozi bagiye gukorana ko hari ibintu bitandatu bakwiye kwitwararika kugira ngo bazagere ku nshingano bafite zo guteza imbere abaturage.
Ibi yabigarutseho kuri uyu Kane tariki ya 25 Ukwakira 2018 nyuma yo guherekanya ububasha na Marie Rose Mureshyankwano wari umaze imyaka ibiri ayiyobora iyi ntara.
Guverineri CG Gasana Emmanuel yasabye abo bazakorana gushiruka ubute bagakorera hamwe kugira ngo bagere ku nshingano zabo zo guteza imbere Intara no kuzamura imibereho myiza y’abayituye.
Yongeye avuga kandi ko bakwiye kwirinda ibintu bitandatu birimo ubunebwe, uburangare, kutavugisha ukuri, kwirara, kutumvikana mu kazi no kudakemura ibibazo by’abaturage ku gihe.
Akomeza agira ati “Mu nshingano dufite ibi birihutirwa cyane.”
Yasabye ko bagomba kwirinda ruswa n’igisa nayo kandi bakaboneka mu kazi bakora umurimo unoze kandi ku gihe.
CG Gasana Emmanuel yari amaze hafi imyaka 10 ku buyobozi bwa Polisi y’u Rwanda; agiye kuyobora Intara y’Amajyepfo asimbuye Marie Rose Mureshyankwano wayiyoboye kuva mu Ukwakira 2016.
Gasana afashe iyi ntara mu gihe imaze imyaka igera kuri ibiri yarasubiye inyuma mu mihigo no muri zimwe muri gahunda ziteza imbere abaturage.
Mu mwaka w’imihigo ya 2017/18 Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo twongeye kuza duherekeje utundi kandi dukurikiranye inyuma mu kuyesa.
Mu mwaka wari wawubanjirije wa 2016/17 nabwo mu turere dutanu twaje mu myanya y’inyuma mu kwesa imihigo harimo dutatu two mu Majyepfo, ari two Gisagara, Nyamagabe na Ruhango.
Nyamara mbere yaho mu mwaka w’imihigo wa 2015/16 mu turere 10 twari twaje mu myanya ya mbere harimo dutanu two mu Ntara y’Amajyepfo.
Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko mu gihe cy’imyaka ibiri yari amaze ayobora Intara y’Amajyepfo hari ibyagezweho ariko hari n’ibigomba kwitabwabo n’umuyobozi mushya.
Muri byo harimo abaturage bagera kuri 16.9% bakiri mu bukene bukabije; umushinga w’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara; imihanda ya kaburimbo ya Ngoma-Huye-Kibeho na Gisagara; uruganda rw’ikigage rwa Kamonyi n’ibitaro bya Nyabikenke muri Muhanga.
Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri Emmanuel Gasana na Mureshyankwano Marie Rose witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase.
Prof. Shyaka Anastase yagiriye inama abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo abasaba gukorana umurava bakagira ubufatanye n’ubudakemwa kandi bakirinda ibintu byose by’amatiku.
Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW