Amajyepfo:Gen Kazura yeretse abayobozi icyatuma ibyabaye i Nyabimata na Bweyeye bitakongera kubaho
- 12/12/2019
- Hashize 5 years
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yasabye abayobozi ndetse n’abaturage gusenyera umugozi umwe kandi bakumva ko umutekano ari ngombwa nta kwigira ba ntibindeba kugira ngo ibyabaye i Nyabimata na Bweyeye by’uko umwanzi yaciye mu rihumye akinjira mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2019 mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Gisagara na Huye yabereye ku i Taba mu Karere ka Huye.
Ni inama yitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase; uw’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gerardine; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel; Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ibikorwa, CP Namuhoranye Félix n’abandi.
Gen Kazura yasabye ko mbere na mbere abaturage bahabwa ibyo bakeneye bibafasha mu mibereho yabo ya buri munsi ku buryo umwanzi atabona icyo abashukisha.
Yahereye kuri amwe mu magambo agize indirimbo y’Itorero Inkumburwa ryasusurukije abitabiriye iyo nama asaba ko yitabwaho.
Ati “Aba bantu bari hano batubyinira niba mwakurikiye bavuze ibintu bitanu kandi byose bitangirwa na A. Bavuze amashanyarazi ngo muduhe amashanyarazi dushobore kwimurikira; bavuze amazi ngo muduhe amazi tubeho neza; bati nimuduhe amashuri abana bacu bige; muduhe amavuriro abantu bacu bashobore kuvurwa.”
Yakomeje agira ati “Ariko nyuma yaho baravuga ngo ibyo byose tuzabishobora dukoze amarondo neza tukarinda umutekano wacu.”
Yavuze ko icyahuje abayobozi ku nzego zitandukanye ari icyo kandi hagomba gukorwa ibishoboka byose bigashyirwa mu bikorwa.
Yibukije abayobozi ko igihe cyose batazakorana neza n’abaturage bizaha umwanzi icyuho cyo kubameneramo.
Ati “Turi aha tukaguma tumeze gutya twenyine baduca mu rihumye ariko nituba turi kumwe n’abaturage bacu nta we uzaduca mu rihumye. Ntabwo rero ba baturage bacu bashobora kuba badafite aho baba, batubakiwe neza, batavurwa, nta mazi bafite, nta mashanyarazi bafite; icyo gihe bazaduca mu rihumye.”
Guhindura imikorere bizatuma ibyabaye i Nyabimata na Bweyeye bitongera kubaho
Gen Kazura yasabye abayobozi guhindura imikorere yibutsa ko ibihe byashize bitandukanye n’ibyo turimo ndetse n’ibizaza.
Yavuze ko abantu bakwiye guhindura imikorere ntibakomeze gukora nk’ibisanzwe.
Ati “Ndagira ngo nsabe abayobozi turi kumwe, twese turi hano tugatekereza uburyo twahindura imikorere tujyanye n’igihe turimo. Ese uyu munsi umuturage aradushakaho iki, ese ibibazo dufite ni ibihe, ese umutekano wacu umeze gute twawurinda dute?”
Gen Kazura yakomoje ku bitero byagabwe mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru no mu Murenge wa Bweyeye muri Rusizi asaba inzego zose gushyira hamwe ntibizasubire.
Ati “Bayobozi twese turi hano tuzi ibyabaye Nyabimata, tuzi ibyabaye Bweyeye, (…) ubu umuntu atubajije ngo mwari muri hehe twavuga ngo iki? Ubu dushyize imbaraga hamwe baduca he? Nta n’umwe muri twe ugomba kuba ntibindeba.”
Gen Kazura yavuze ko ibyiza byose bifuza badashobora kubigereho igihe umuturage yirirwa yirukanka ‘kubera twebwe tudashoboye kumuha icyo agomba kubona’.
Ati “Twabonye abaturage badafite aho baba, twabonye abaturage bameze nabi, kugeza n’aho twabonye abarwaye amavunja; ibyo biri mu maboko yacu kugira ngo tubikemure.”
Mu Karere ka Nyamagabe nka kamwe mu duturiye ishyamba rya Nyungwe, Umuyobozi wako Uwamahoro Bonaventure yagaragaje ko bagifite abaturage benshi bafite ibibazo bigomba gukemurwa.
Yagaragaje ko abaturage barenga 420 basembera kuko badafite aho kuba; abangana na 1 225 baba mu nzu zimeze nka nyakatsi; abadafite ubwiherero barenga 2 800; abafite ubwiherero butujuje ibisabwa barenga ibihumbi 20 naho abararana n’amatungo ari 4 668.
Naho mu Karere ka Nyaruguru nako gahana imbibi na Nyungwe, Umuyobozi wako Habitegeko François yavuze ko bafite abaturage 328 batagira aho kuba; hari ababa mu nzu zimeze nka nyakatsi; abatagira ubwiherero n’abafite ibindi bibazo.
Mu bijyanye no kwicungira umutekano abaturage bo mu turere twegereye ishyamba rya Nyungwe bashyizeho amarondo akora ku manywa na n’ijoro; ikayi y’abinjira n’abasohoka; amatara ku mihanda na telefoneiz’irondo.
Bemeranyije ko bose bagomba kwirinda kwinjira muri Nyungwe kandi ugize icyo abona gishobora guhungabanya umutekano agahita abimenyesha ubuyobozi.
- Gen.Kazura yasabye abayobozi guhindura imikorere kuko aribyo bizatuma ibyabaye i Nyabimata na Bweyeye bitongera kubaho
- Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko ku bufatanye n’abaturage bafashe ingamba zitandukanye mu kwicungira umutekano
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW