Amajyepfo: Minisitiri Shyaka yasuye ibitaro bya Munini Perezida Kagame yemereye abaturage

  • admin
  • 20/08/2020
  • Hashize 4 years
Image

Kuri uyu wa Kane Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’inzego z’Umutekano bari gusura Ibitaro ntangarugero bya Munini Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage.Minisitiri Shyaka yasabye ko imirimo yo kubyubaka ibyo bitaro yakwihutishwa

Ibitaro bya Munini Perezida Kagame Paul yemereye abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru byatangiye kubakwa, byari biteganyijwe ko bizuzura muri Werurwe 2020 bitwaye asaga miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Imirimo yo kubyubaka yatangiye muri werurwe 2018, kuri ubu inyubako zatangiye kuzamurwa ku buryo bitanga icyizere ko kiriya gihe bishobora kuba byuzuye bigatangira gukorerwamo.

Ku Munini hasanzwe ibitaro ariko abaturage bifuje ko byavugururwa bagahabwa ibiri ku rwego rwo hejuru, Umukuru w’Igihugu abibemerera mu 2015.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru bifuza ko byazahabwa umwihariko wo kuvura indwara z’umutima kuko zikunze kubibasira.

Kuri ubu Ibitaro bya Munini bifite abakozi 94 batanga serivisi z’ubuvuzi, biteganijwe inyubako nshya nimara kuzura baziyongera bakagera kuri 190

JPEG - 179 kb
Biteganyijwe ko Ibitaro bya Munini bizuzura bitwaye asaga Miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda
JPEG - 158.9 kb
Ni inyubako ifite inzu eshatu zigerekeranye izaba ifite ibyumba 298
JPEG - 200.9 kb
Ibi bitaro nibyuzura bizahabwa ubushobozi bwo kuvura indwara runaka yihariye ikunze kwibasira abatuye mu gice biherereyemo

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 20/08/2020
  • Hashize 4 years