Amajyaruguru:Umwanda ukabije mu bwiherero wahagurukije ubuyobozi

Ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru buravuga ko mu mpera z’ukwezi gutaha nta muturage wo muri iyi ntara uzaba ugifite ubwiherero bufite umwanda.Ibi bije nyuma y’umwanda ukabije umaze igehe uvugwa mu bwiherero bw’abaturage n’utugari muri imwe mu mirenge igize amajyaruguru.

Ikibazo cy’umwanda uvugwa ukabije mu bwihero, cyakunze kuvugwa mu mirenge imwe n’imwe igize intara y’amajyaruguru.Iki cyaje gusa n’igifashe indi ntera ubwo umukuru w’igihugu Paul Kagame nawe yakigarutseho yibaza impamvu inzego z’ibanze zitakitaho by’umwihariko ahubwo zigakomeza kugarizwa n’umwanda.

Mu buryo bwo kugica burundu, intara y’amajyaruguru yihaye igihe cyo kuba cyaranduwe burundu, nkuko bishimangirwa n’Umuyobozi w’Itara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianey.

Yagize ati “Ku itariki 30 z’ukwezi kwa cumi nabiri (Ukuboza),hari ibipimo twifuza ko bizaba byamaze kugerwaho.Twifuza ko nta muturage mu ntara y’Amajyaruguru uzaba utagifite ubwiherero.

Ku itariki 30 z’ukwezi kwa Cumi (Ukwakira)kuba nta muturage waba agifite ubwiherero bubi,ububi burakosorwa bukaba bwiza ariko, n’ubwiza n’uwutabufite na busa ni ukubakwa kuburyo twizera ko ku itariki 30 bizaba byashobotse.Ubu ba Meya bagiye gukora commitment y’uko bagiye kubyitwaramo kuko ni ingamba twaganiriyeho”.

Yungamo ati“Ikindi kandi hari abaturage badafite aho bukwiriye kujya nabyo hari urugamba rwogushakisha amabati n’ibindi bikoresho byafasha bariya baturage.Ndetse abaturage batishoboye ku bijyanye n’ubwiherero hagashakwa amabati bagafashwa”.


Umuyobozi w’Itara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianey

Ikibazo cy’ubwihererero butujuje ibisabwa ni kimwe mu bibazo byakunze kugarukwaho muri iyi ntara y’amajyaruguru, icyakora iyi tariki itangwa na Gatabazi Jean Marry Vianey iramutse igeze ibibazo by’umwanda bivugwa byarakemutse byazahanagura icyasha tumwe mu turere twisize twisize kubera umwanda ukabije watuvuzwe mo.

Honore /MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe