Amajyaruguru: Nta muntu wakwibeshya ngo atumeneremo-Brig. Gen. Eugène Nkubito

  • admin
  • 21/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Brig. Gen. Eugène Nkubito, uyobora ingabo mu ntara y’amajyaruguru, arasaba abaturage bo mu murenge wa Kinyababa kwirinda uwaza abarangaza, abazanaho ibihuha by’intambara, ababwira ko uzibeshya akaza kurasa abanyarwanda akwiye kuza yiyemeje kwakira ibyo ingabo z’u Rwanda zizamukorera.

Ibi Brig. Gen. Eugène Nkubito yabibwiye nabaturage bo mu tugari two mu murenge wa Kinyababa ubwo hafungurwaga k’umugaragaro ivuriro rito rya Nyabizi ahegereye umupaka uhiza u Rwanda n’igihugu cya Uganda.

Abaturage bibukijwe ko badakwiye kumva ibihuha by’ababaca intege, basabwa gukora ibibateza imbere ibindi bakabyima amatwi, General Nkubito bibutsa kandi ko intambara igihugu kirwana nayo, ari ukurwanya ubukene.

JPEG - 256.5 kb
Guverineri Gatabazi na Brig Gen Eugene Nkubito mu nzira nyuma yo kuganiriza abaturage bo mu murenge wa Kinyababa

Eugène Nkubito yagize Ati“ Twe nk’abasirikare iyo duhindukiye tukareba k’umutekano, ikidutera ubwoba ni ukutagira amashuri ahagije, amavuriro, amazi meza, imihanda no kutagira mituweri, uwo niwo mutekano muke twe tuzi kurusha indi yose, niyo ntambara turwana ikomeye cyane”.

Yakomeje ababwira ko umutekano w’igihugu urinzwe, ko ntawaza ngo abahungabanye, ababwira ko uzahirahira akabigerageza azahura n’ibibazo bikomeye.nta muntu ukwiye kuza abatera ubwoba, uzaza aje kurasa abanyarwanda hano, azaze yiteguye ikizamubaho, kandi azaze yiteguye ko abanyarwanda biteguye kumwakira

Agira ati“ibindi mwumva abandi bavuga ngo abafite imbunda bari mu mashyamba ya Congo bazarwana, barakubeshya, nta muntu wakwibeshya ngo atumeneremo, mureke dukore twubake amavuriro niturwara twivuze, abana bige twikomereze iterambere ibindi tubyime amatwi.

Brig. Gen. Nkubito yashimiye abaturage bo mu murenge wa Kinyababa uburyo bafashije ingabo z’u Rwanda guhashya umwanzi aho ako gace kigeze kuba indiri y’abanzi mu ntambara,ariko abaturage babyirwaramo neza bafasha ingabo kubahashya.

Asaba abo baturage gukora cyane, birinda inzara kandi baharanira kubaka igihugu, ababwira ko umuti wo kurwanya umwanzi ari ukwirinda ibihuha bibaca intege, abasaba kandi kwitabira ivuriro bubakiwe bivuriza ku gihe kandi baharanira kurifata neza.

JPEG - 190.9 kb
Brig. Gen. Eugène Nkubito, uyobora ingabo mu ntara y’amajyaruguru

Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/02/2019
  • Hashize 5 years