Amajyaruguru: Ishuri ribangamiwe bikomeye n’umuvu w’amazi y’imvura

  • admin
  • 12/05/2018
  • Hashize 6 years

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Regina Pacis Bungwe mu karere ka Burera, Habiyaremye Jean Damascene, yatangaje ko iryo shuri ryugarijwe n’umuvu w’amazi y’imvura ava mu muhanda icyo kigo giherereyeho akamanukira mu kigo akuzura mu byumba bitatu abanyeshuri bigiramo bikaba ngombwa ko babimura, bikabangamira amasomo yabo.

Yabitangaje ubwo intumwa za Minisiteri y’Uburezi zageraga muri icyo kigo, giherereye mu murenge wa Bungwe, mu bukangurambaga bwo kureba ibibangamiye ireme ry’uburezi mu myigire n’imyigishirize haba ku barimu no ku banyeshuri.

Habiyaremye yatangaje ko icyo kibazo gituruka ku ikosa ry’uburyo umuhanda iryo shuri ryubatseho umeze, kuko ufite aho abawubatse bagennye ko amazi yose ava mu muhanda no ku nzu zo mu mudugudu yoherezwa mu kigo nyamara batarateganyije aho azaruhukira bityo agakwira mu byumba by’amashuri y’abana bo mu myaka itatu ibanza.

Ati “Mu gihe k’imvura nyinshi amazi yose aturuka mu gasantere aza ari menshi akanyura hano mu kigo, ibyo bikaba bitubangamiye.

Twarabisabye ngo babe bayacisha ahandi ariko ubu ntibirakorwa; ni ukuvuga ngo abadukoreye umuhanda batsindagiramo igitaka cya kariyeri twari twabasabye ngo barebe ahandi bayanyuza”.

Yakomeje avuga ko nk’ikigo bagerageje kuyakumira igihe yageze mu kigo ngo atagera mu byumba by’ishuri abana bigiramo kuko umuhanda utarakosorwa ariko bikaba bitarasubiza ikibazo gihari.

Ati “Iyo ageze mu kigo yangiriza amashuri n’ubwiherero akuzuramo bukangirika. Ni inshuro nyinshi twagiye dukura abana mu byuma by’ishuri kubera ko amazi yabaga yabyuzuyemo. Ku miryango y’ishuri twagiye dushyiraho uburyo bwo kuyatangira kugira ngo tuyagabanye ariko nabwo hari igihe aba menshi akagera mu ishuri”.

Ayinkamiye Josiane wigisha mu mwaka hatatu na we yavuze ko icyo kibazo kibabangamiye kuko igihe imvura yaguye bibasaba kwimura abana bakajya kureba ahandi baba bahungiye ayo mazi y’imvura yageze mu mashuri.

Ati “Birahangayikishije kuko aya mazi aramanuka akinjira mu ishuri ryo mu mwaka wa mbere ugasanga amazi yuzuyemo bikaba ikibazo, nk’uko imvura iba yaguye nta bwo umunyeshuri yiga. Iyo byabaye gutyo aba tubashyira mu yandi mashuri tukabanza kuyakora bakabona gusubiramo”.

Intumwa za Minisiteri y’Uburezi zagaragarijwe iki kibazo zirimo n’Umuyobozi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye mu karere ka Burera, Musabwa Eumene, zavuze ko bagiye kwihutira kubigeza ku buyobozi bw’umurenge ahari ikosa mu mitunganyirize y’umuhanda rigakosorwa amazi ntiyongere kuyoborwa mu kigo k’ishuri.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 12/05/2018
  • Hashize 6 years