Amajyaruguru : Imyiteguro y’ amatora ya Perezida wa Repubulika bayigeze kure
- 22/05/2017
- Hashize 8 years
Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora ya Perezida ku itariki ya 4 Kanama, uyu mwaka, Komisiyo y’Amatora yasabye abanyarwanda bujuje ibisabwa gukosoza imyirondoro yabo kuri lisiti y’itora, igikorwa cyatangiye, Mukarere ka Gankenke Imyiteguro bayigeze kure .
Ndagijimana Jean ugiye Gutora bwa mbere Utuye mu Murenge wa Cyabingo Akagari ka Muraramba umudugudu wa Gatare Avugako Buri munyarwanda wese ugejeje igihe cyo gutora akaba yujuje n’ibisabwa agirwa inama y’uko igihe yikosoza kuri lisiti y’itora yakwiyandikisha aho azi neza ko ari ho azaba ari mu gihe cy’amatora kuko umuntu azatorera aho azaba yanditsegusa.Ati” Utora wese asabwa kuzaba yitwaje indangamuntu ye, cyangwa ikindi cyangombwa kiyisimbura kuko kwitorera abayobozi beza ari kwiyubukira u Rwanda rwiza nk’urubyiruko.”
Mu kiganiro yagize ati “Amatora ya Perezida wa Repubulika agomba kwitegurwa cyane kandi kare, hari ibikorwa byinshi bibanziriza amatora birimo kwiyandikisha ku malisiti, kureba niba umuturage ari ku rutonde n’ibindi, ibi byose bikwiye kwitabwaho.”
Ukwigise Elineste , yemeza ko ku ruhande rw’ imyiteguro y’amatora irimbanyije, kandi ko biteze ko bizagenda neza, agasaba abaturage kwitabira ibiganiro byose bigamije ubukangurambaga no gushyira mu bikorwa gahunda zose bakangurirwa zigamije imyiteguro.
Bizimana Uvuka mu Murenge wa Cyabingo mu kagari Ka Muramba Umudugudu wa Bukoba Yagize ati”Ubu guhera uyu munsi turi mu gikorwa cyo kujya kureba ko turi kurutonde rw’abazitabira amatora ya Perezida wa Repubulika tukanakangurira abamuturanyi kureba nibako bari kuri uru rutonde muri iyi minsi yahariwe iki gikorwa , urubyiruko bagenzi bacu bakwiye kwihutira kureba niba imyirondoro yabo niba yanditse neza bityo bikazafasha mu gihe tuzaba turimo gutora umuyobozi wacu Twemera kandi tuzi watumye u Rwanda ruza ku’Isonga muruhando rw’amahanga ndetse Akaba yaranahagaritse Jenoside , gusa utazireba kuri uru rutonde cyangwa ngo yiyimure ajye ahandi ubu atuye ntazemererwa gutora kandi uzaba wivukije uburenganzira bwawe bwo gutora reba rero unihinduze kugirango uzabashe gutora nawe ugire uruhare rwo guhitamo ibyiza kuko amatora niyo atanga umurongo njyenderwaho kuko iyo tutatoye neza harabo bitera ikibazo bavugako bibwe cyangwa banenga ko hari ibitaragenze neza niyo mpamvu nkangurira Urubyiruko kuzaza tukitorera Umusaza wacu Perezida Kagame kandi ntiwazajya kumutora utari kosoje kuri lisite y’itora ”
Bizimana Uvuka mu Murenge wa Cyabingo mu kagari Ka Muramba Umudugudu wa Bukoba
Habineza Theodemille we n’abandi baturage batuye mu murenge wa Gashenyi , bavuga ko ubukangurambaga bwo kwitabira amatora kuba bwaratangiye kare bikomeje kubafasha gusobanukirwa no kurwanya ko hagira abacikanwa n’amakuru yose akenewe, bagasaba ko byakomeza mu rwego rwo gutegura aya matora neza.
Akomeza Agira ati “Amatora tugiye kuyategura neza kandi mu mucyo, ibiganiro by’ubukangurambaga bikomeje kudufasha kuko iyo tubivuyemo abatabonetse tubaha amakuru nabo bakitegura neza, iki gikorwa turacyubaha cyane kuko igihugu gikeneye umuyobozi mwiza kandi ubereye u Rwanda, ku buryo buri wese ashishikariye kugira amatora aye ntazacikanwe byaba byiza.”
Habineza Theodemille we n’abandi baturage batuye mu murenge wa Gashenyi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashenyi Rwizigura Sheshoba Aimable yatangaje ko kugeza ubu iki gikorwa kiri kugenda neza kandi ko ahabonetse ikibazo gihita gishakirwa umuti mu maguru mashya.
Rwizigura Sheshoba Yagize ati “Imyiteguro iragenda neza.Gukoresha ikoranabuhanga byoroheje igikorwa cyo gukosora lisiti y’itora.Mu gihe hagize uhura n’ikibazo, akangurirwa gusura ibiro biri hirya no hino muri buri mudugudu dufite abakorerabushake bane babishinzwe cyangwa Akaza ku Murenge.”
Yongeyeho ko Komisiyo y’Amatora yohereje kopi za lisiti yitora muri buri mudugudu kugira ngo hatagira umuturage n’umwe ucikanwa.
Ahanini amakuru asabwa guhindura mu kuvugurura lisiti y’itora ni ajyanye n’aho umuntu atuye bitewe n’abagiye bimuka bakava aho bari bariyandikishije mbere.akomeza avuga ko Nabafite ubumuga bitawe ho ati “Ibyo byiciro bitandukanye by’abafite ubumuga cyane cyane icyiciro twitayeho cyane n’ubwo n’ibindi tubireba, hari icyiciro cy’abantu batabona, abantu bafite ubumuga bw’ingingo, abantu batumva. Imibare yabo turi kuyibona urwego rubishinzwe rwarabiduhaye turi kubinoza, turi no gutegura impapuro z’itora by’umwihariko abo bantu bazatoreraho.Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo na bo bibone mu matora.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashenyi Rwizigura Sheshoba Aimable
Nyamara ariko abatora ngo bagomba kubikora mu bushishozi, kuko ngo iyo usesenguye usanga hari nk’umukandida uvuga we natorwa azerekana ko u Rwanda atari igihugu kigendera kuri demokarsi, akibutsa ko u Rwanda ari igihugu kiyigenderaho, buri muturage wese akwiye gushimangira.
Ku bijyanye n’imyiteguro y’amatora muri iyo ntara, Guverineri wayo Musabyimana Jean Claude yasabye abatuye iyo ntara kuzitabira uko bisabwa kandi bagatora neza.Ati” Iyo tuvuga gutora neza n’uko buri Muturage yagombye kuba yuje ibisabwa kugirango atore tukazirinda imfabusa Kandi buri muntu akazitorera Umuyobozi umubereye kandi mu mutekano usesuye”
Guverineri Musabyimana Jean Claude
Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Prof Kalisa Mbanda yasabye abayobozi batandukanye mu ntara y’Amajyaruguru, korohereza abasinyisha kugirango bahatanire kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Prof Mbanda yavuze ko hari bamwe mu basinyisha kuba abakandida bagiye babangamirwa mu buryo butandukanye baterwa ubwoba n’ababohereza ubutumwa bubatukaa kuri telefoni n’abagiye babangamirwa mu buryo butandukanye.
Yasabye abayobozi muri iyi ntara kuborohereza nk’Abanyarwanda, kugirango hatazagira utsindwa akaba yabigira urwitwazo, bakitoza nk’Abanyarwanda.
Ati “Bariya bantu ni Abanyarwanda, bafite uburenzanzira bwo gutora nubwo kwiyamamaza muborohereze.”
Arongera ati “Mubereke ko ari uburenganzira bwabo aho bashaka gusinyisha muborohereze, mubereke ko ari Abanyarwanda, ejo batazatsindwa bakitwaza ko hari abababujije.”
Mbanda yasabye abayobozi kuborohereza bagahabwa aho basinyishiriza kandi bagafashwa gucungirwa umutekano, nabo bagakora bakurikiza amateka y’u Rwanda.
Abazatora muri iyo ntara bagize 21% by’abazitabira aya matora mu gihugu hose
Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Prof Kalisa Mbanda
Amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe kur itariki 4 Kanama 2017, biteganyijwe ko hazakoreshwa ingengo y’imari ingana na miliyari 5 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Yanditswe na Ruhumuriza Richard/Muhabura.rw