Amajyaruguru: Guverineri Gatabazi Yasabye abaturage gukaza amarondo no kujya batanga amakuru
- 05/01/2018
- Hashize 7 years
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Jean Marie Vianney Gatabazi yakanguriye abaturage b’akagari ka Kabushinge, mu murenge wa Rwaza mu karere ka Musanze bahawe ubutumwa bwo guharanira ko imiryango yabo izira amakimbirane kandi ikarangwa no gushyira hamwe kugirango ibashe kwiteza imbere kuko byagaragaye ko irangwamo ubukene itaburamo amakimbirane.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa gatatu taliki ya 3 Mutarama 2018, mu muganda udasanzwe wo gusubukura igikorwa cyo kubaka amashuri mu karere ka Musanze cyari cyarasubitswe, ahubakwaga ibyumba 13 mu murenge wa Rwaza; aha akaba yari ari kumwe n’abayobozi b’akarere ka Musanze ndetse n’umuyobozi wa Polisi muri aka karere, SP Aphrodis Gashumba n’abandi bayobozi ku rwego rw’umurenge wa Rwaza.
Mu butumwa yagejeje ku baturage bagera kuri 500 bari bitabiriye uyu muganda, Guverineri Gatabazi yabakanguriye kugira uruhare ku mutekano w’aho batuye maze agira ati:”Umutekano ureba buri muturarwanda wese, ni yo mpamvu buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we kugirango akumire kandi arwanye ikintu gishobora guteza umutekano muke.”
Yakanguriye aba baturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo cyangwa hagati yabo no kuyakemura mu bwumvikane mu gihe abayeho, kandi abagira inama yo kujya begera inzego zibishinzwe kugirango zibagire inama cyangwa zibakiranure n’abo bafitanye ikibazo aho kwihanira, bamwe bafata nka bumwe mu buryo bwo kubikemura.
Aha yagize ati:” Nta rugo rwatera imbere rurimo amakimbirane, nta mwanya wo gukora no kwiteza imbere abarugize babona, nyamara iyo rurimo ubwumvikane, rushobora kwiteza imbere ari naryo terambere ry’igihugu muri rusange kuko rigomba guhera ku ngo zacu, mugomba kugira imiryango ibanye neza kandi ishyize hamwe, n’ibindi byose byazagerwaho.”
Mu bindi yavuzeho , Guverineri Gatabazi , harimo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano aho yasabye abaturage kubitangaho amakuru aho biri hose kandi bakarushaho kurangwa n’isuku kuko ari isoko y’ubuzima.
Yababwiye kandi gukaza amarondo no kujya batanga amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abategura kugikora; maze asoza abasaba kujya bategura neza umuganda hakurikijwe ibigomba gukorwa kandi bagakomeza kwitabira n’izindi gahunda za Leta.
SP Gashumba mu ijambo yahavugiye, yabwiye abo baturage, ko ibiyobyabwenge biri ku isonga mu bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.
Yagize ati,” Nta munywi w’ibiyobyabwenge ushobora gutera imbere, kuko ibyakabaye bimuteza imbere n’umuryango we nko kwitabira umurimo, aba arimo kunywa ibyo biyobyabwenge ari nako ata umwanya n’amafaranga.”
Yagiriye inama abaturage yo kujya banywa, ndetse bagacuruza ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.
SP Gashumba asoza, yababwiye kwirinda gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no kugira uruhare mu kukirwanya no kugikumira, batanga amakuru ku gihe ku wagikoze cyangwa uteganya kugikora kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
Yanditswe na Chief editor