Amajyaruguru: Dr Alvera Mukabaramba yababajwe no Kubona Abana bakirwaye amavunja [Reba Amafoto]

  • admin
  • 07/03/2018
  • Hashize 6 years

Dr Alvera Mukabaramba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yababajwe no gusanga bamwe mu bana barwaye amavunja , Aha ni mu Irerero ry’ikitegererezo ry’abana kuva ku myaka itatu riherereye mu kagari ka Miyove Umurenge wa Miyove Akarere ka Gicumbi .

Yari yasuye imirenge ya Miyove na Byumba kuri uyu wa kabiri cyane mu bice birimo abasigajwe inyuma n’amateka usanga nubwo ubu batagituye ukwabo ariko bacyugarijwe n’umwanda ukabije.

Mu irerero mbonezamikurire ry’ikitegererezo ryo mu mudugudu wa Nyamiyaga mu kagari ka Miyove ririmo abana 147 Dr Mukabaramba yababajwe no kuhasanga abana bamwe bahandurwa amavunja.

Uzamukunda Martha umuybozi w’iri rerero avuga ko bari guhangana n’iki kibazo cy’isuku nke ku bana bo mu miryango yasigajwe inyuma n’amateka. Yemeza ko iki kibazo cy’amavunja ubu kiri kugabanuka ugereranyije na mbere y’uko batangira kuza mu irerero.

Dr Mukabaramba yavuze ko ikibazo cy’isuku nke gikenewe guhagurukirwa cyane cyane mu bukangurambaga bwo guhindura imyumvire mu babyeyi, ndetse n’abarezi ahantu nk’aha ubundi h’ikitegererezo.

Ati “Hariya Ntabwo twakagombye gusangayo abana bafite umwanda cyane cyangwa batarya neza kandi ari ikigo cy’intangarugero, tugomba kureba aho tuvuye naho tugeze kugira ngo tuveyo burundu, biriya byo turabikurikirana ntabwo bigomba kongera kugaragara muri ariya marerero.”

Yasabye abayobozi b’Akarere kwita cyane ku guhindura imyumvire ku isuku cyane cyane mu basigajwe inyuma n’amateka bakigaragaza kuba inyuma mu isuku n’imibereho.

Dr Mukabaramba yanasuye bamwe mu baturage mu murenge wa Byumba bagifite ikibazo cy’isuku nke no kurarana n’amatungo bitwaza ko abajura bayiba. Asaba abayobozi kwegera cyane aba baturage n’umutekano ugakomezwa ntube urwitazo.

Ibi kandi Perezida Kagame yabigarutseho mu mwiherero15 aho yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze ibisobanuro by’impamvu mu bice bitandukanye by’igihugu hari ahakigaragara umwanda n’abana bagwingiye kimwe n’abataye amashuri; ababwira ko ari ibintu bimaze imyaka 15 biganirwaho ariko byaburiwe umuti.

Umukuru w’Igihugu Yanabajije impamvu mu bice bitandukanye by’igihugu hari ahakirangwa umwanda, ahandi ukahasanga abana ku mihanda batagiye mu ishuri mu gihe leta yashyizeho uburyo buri mwana wese agomba kwiga.

Ati “Ubu [Abayobozi] muzavuga ngo habuze amafaranga, habuze ibyo kurya? Habuze kubyumva kugira ngo mumenye ko iki ari ikibazo? Habuze iki? Habuze kubiganira se ntabwo bivugwa buri munsi? Habuze iki?”

Abana usanga ku muhanda, ku nzira, umwanda… iki tukivuze inshuro zingahe? Meya b’uturere mwicaye he? Ibyo mvuga murabibona ntimubibona? Namwe mujyayo ariko ntimubona? Murabibona ntimubibona? Birahari kubera iki? Muraza kunyihanganira narambiwe amagambo, ndashaka ko tuganira, mumbwire ikibazo ni iki?”




Chief Editor

  • admin
  • 07/03/2018
  • Hashize 6 years